Ngishije inama nyuma yo kurambirwa kugura kigozi, umugore yahoraga ambeshya ko yabuze amashereka ariko umuntu w’umukobwa yaciye inyuma aranyongorera, ambwira ko ari ukwanga konsa imfura yacu ngo amabere ye atazagwa.
Mu by’ukuri mfite akazi ariko amata ngura mu kwezi yatuma nsigara ntabasha no kwigurira ikabutura, kandi mu by’ukuri madame afite amashereka ariko yabaye ibamba yonsa umwana muhagarikiye.
Iyo ntahari ntamwikoza, kugwa kw’amabere ye sinzi igihombo abifitemo, gusa akiri umukobwa yajyaga andatira igituza cye, anyumvisha uburyo ari kiza pe, akabivuga kenshi, nanjye nkamushima kuko nanjye numvaga nezerewe imiterere y’umubiri we.
Twabyaye twishimye none ndabona umwana agiye kudusenyera pe, kuko njye byandambiye cyane, mungire inama kuko ubu numiwe kandi ndi umuntu w’umugabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


