Ugisha inama: Umusore wamuteye inda akomeje kumutegeka kuyikuramo

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Latiffa, mfite imyaka 22, umusore w’inshuti yanje yanteye inda ubu ifite amezi 4 n’iminsi mike, ariko akomeje kunyumvisha uburyo ngomba gukuramo iyi nda ko aribwo yakomeza kunkunda.
Nakomeje kumubaza impamvu ashaka kunshora muri iki cyaha ubugira kabiri nyuma yo gusambana nawe akambwira ko aho aba nibamenya ko yateye inda bazahita bamwirukana kandi ariho ubuzima bwe bushingiye.
Nubwo yiga kaminuza anakora, arihirirwa na famille abamo ibyo akaba aribyo yitwaza ambwira ko ndamutse ngumanye iyo nda bikanamenyekana hose muri cartier ko ariwe nyirayo ibye byaba birangiye.
Kugeza magingo aya, ndi mu ihurizo rikomeye, kuko gukora iki cyaha numva ntaho nazakicuriza, umusore nawe akantura agahinda afite, mu rugo nabo bakampoza ku nkeke bambaza uburwayi mfite kuko na nubu nta muntu wo mu rugo uzi ibyayo.
Mungire inama, nemere nshyire ubuzima bwanjye mu kaga ngo ndarengera umusore? Naheze mu ihurizo nimumfashe kuko ibitekerezo bitangirwa kuri uru rubuga biranyubaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *