Ndi umubyeyi w’abana 3, babiri turabana undi umwe aba ari ku ishuli yiga abayo, twakodesheje inzu ihenze mu gace kamwe mu tugize Kigali, inzu twayigiyemo ku itariki ya 13 z’ukwa Munani uyu mwaka, byumvikane n’ukwezi kumwe ntabwo kwari kwashira.
Bakunzi b’uru rubuga, mu by’ukuri mujya mugira inama benshi kuko nanjye ndarukunda, nanjye nifuza ko mwamfasha kuko ndakomerewe.
Bimaze kumbaho 3, bigera mu ijoro twese twasinziriye nkajya kumva nkumva ikintu muri salon, nkabyuka buhoro buhoro nkagenda nkacana itara, nkasanga ku meza hizingiyeho ikiyoka kinini, ubwa mbere narasakuje abantu barahurura gihita kibura.
Ku nshuro ya 3 bwo narasakuje abantu baraza bamwe basanga kikiri muri salo, kiramanuka gica munsi y’intebe kirasohoka, nta bwoba gifite dutinya kukica, iyo kivuga uba wumva ari umuntu urimo kwivugisha ariko ntiwumve icyo kivuga.
Amakuru nabwiwe n’abaturanyi, bemeza ko iyo nzu isanzwe ivugwamo amashitani, ko na nyirayo yayivuyemo akajya kubaka ahandi ariko ko abayigiyemo bose ariyo abirukana.
Mu by’ukuri, nabwiye nyiri inzu ngo ansubize amafaranga yanjye arambwira ngo yarayakoresheje, mubwiye ikibazo mpura nacyo arambwira ngo ni imitwe muzanyeho, ngo niba hananiye nzagende ko amafaranga yo ntayo yifitiye, yambwiye ati: “A yo mashitani uvuga nagaruka uzampamagare uhamagare n’ubuyobozi uyatwereke, uzabone kumbwira ngo nkusubize amafaranga yawe ”.
Namwishyuye amezi 6, ahwanye n’ibihumbi 480 kuko nyikodesha ibihumbi 80, nyishyurirwa n’umugabo wanjye uba mu mahanga akishyura igihe kirekire kugirango bitazangora nishyuzwa buri kwezi kuko nta kazi mfite.
Abayobozi ndabibabwira bakansubiza bambwira ko batabona uko baruca, ko amashitani ntaho bayaburana atagaragara, ndasenga amanywa n’ijoro ngo icyo kinyagwa kitanyirenza, sinsinzira buri kanya mba nkeka ko kizansanga mu buriri, kuba nakwimuka si ibinyoroheye kuko nta bushobozi mfite muri aka kanya.
Mungire inama!
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com
@Bwiza.com


