Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze inshuro nyinshi ko inzira imwe yo kurangiza intambara ,ari ugukoresha intwaro ziva mu Burengerazuba bw’isi zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende.
Mu cyumweru gishize, nyuma yo gukuraho igice cy’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zabuzaga intwaro zimwe na zimwe zahawe Kiev, Washington yahaye Ukraine uruhushya rwo gukoresha ibikoresho yahawe kugira ngo igabe ibitero bya gisirikare ku butaka bw’Uburusiya, mu rwego rwo gushyira ingufu nyinshi za gisirikari muri Ukraine kugirango ishobore guhashya ibitero byagabwe mu karere kayo kuva Kharkiv mu majyaruguru y’iburasirazuba
Ibi bibaye nyuma yaho,Uburusiya burasa buri munsi y’akarere kari ku mupaka hakoreshejwe ibisasu byayobowe neza byavuye mu ndege ziva mu kirere cy’Uburusiya.
Amakuru dukesha ikinyamakuru www.frenc.ahram.org.eg kivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmytro Kouleba yabitangarije abanyamakuru na mugenzi we wo muri Esitoniya, Margus Tsahkna,agira ati “Uburenganzira duhawe ntabwo ari uburenganzira bw’ijana ku ijana , hari amategeko agomba kubahirizwa ,tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu mu kwagura ibikorwa by’amategeko agomba kubahirizwa.”
Gukoresha intwaro z’iburengerazuba mu bitero byibasiye ubutaka bw’Uburusiya ntabwo ari mu turere twigaruriwe na Ukraine gusa byagabanije abashyigikiye Kiev. Benshi ntibashaka ko Ukraine itera ibisasu ku mupaka, kubera gutinya ko ibyo bishobora kubegereza amakimbirane ataziguye na Moscou bikaba byabagiraho ingaruka.
Bwiza.com


