Mu mwaka w’1922, umusore muto wari ufite imyaka 15 yatangiye gushaka akazi ko gukanika amagare mu igaraje rito cyane mu mujyi wa Tokyo mu Buyapani.
Nyir’iri garaje ntabwo yahise aha uyu mwana akazi kuko yabonaga akiri muto cyane, ahubwo yamuhaye akazi ko kuhakora isuku ndetse akarera n’umwana.
Icyo gihe nta numwe washoboraga kuba yamenya ahazaza h’uwo musore wari utangiye ako kazi.
Byihuse cyane mu myaka ibinyacumi yari igiye gukurikiraho, uyu muhungu witwaga Soichiro Honda yari agiye guhangana mu ruhando rw’abafite imodoka zacuruzwaga mu Isi ndetse akanatunganya moto.
Ubuzima bwe mu ntangiriro
Inkuru ye itangira mu mwaka 1906. Yavukiye mu cyaro gikennye cyitwa Tenryu Shizuoka mu ntanzi z’umusozi wa Fuji. Ni umugabo witwaga Guiher Honda n’umugore we babyariye uyu mwana w’imfura bamwita Soichiro Honda.
Se yari umucuzi, rimwe na rimwe agakanika amagare, mu gihe nyina yabohaga imyenda yo mu budodo. Soichiro yakuriye mu muryango wari ukennye cyane, abavandimwe batanu bavukanye na we ntibigeze bagira amahirwe yo gukura kuko bapfuye bakiri bato.
Ubwo Soichiro yari afite imyaka 8 y’amavuko, yakundaga kuva iwabo akajya gutemberera mu baturanyi. Umunsi umwe yagiye yirukanka kubera urusaku yari yumvishe agenda arukurikiranye.
Icyo gihe cyari ikimashini cyo mu bwoko bwa Ford Model T cyagenderaga ku mapine ane. Icyo gihe mu kwitegereza uko yagendaga Soichiro yari yatwawe.
Umunsi umwe Soichiro avuga uburyo yabonye imashini y’amapine ane bwa mbere, yagize ati: “Yari imodoka nari mbonye bwa mbere. Byari bitangaje. Ntabwo nashoboraga kwiyumvisha uburyo yashoboraga kwifashisha imbaraga zayo ikagenda. Nari natwawe ubwanjye. Nisanze ndimo kugenda nyirukanka inyuma mu muhanda nagumye kugenda nyirukaho uko nshoboye.”
Ubwo yari amaze kubona ibyo, Soichiro yatangiye kwiga cyane moteri ndetse akomeza akazi ko gukanika amagare afatanyije na se. Mu bwana bwe yumvaga kwiga nta cyo byamufasha ahitamo kugumana na se akamufasha aho yakanikiraga amagare.
Bitewe nuko atakundaga ishuri, yajyaga acurisha indangamanota. Mu mwaka w’1922 yanditse ibaruwa isaba akazi muri kampani ikomeye muri Tokyo yitwaga Art Shokai, gusa ntibyamuhiriye neza.
Ku myaka 15 yahise areka ishuri, maze yerekeza mu mujyi wa Tokyo akihagera yabonaga ko ubuzima bwaho butandukanye cyane n’ubwo mu cyaro yabagamo.
Akigerayo, Soichiro yasanze Yuzo Sakakibara nyir’iyo kampani ya Art Shokai amufitiye akazi. Akazi yagombaga gukora kari ako kurera umwana, ibi byatumye mu mezi yakurikiyeho atabasha gukorera amafaranga yari akeneye. Yirirwaga ahetse umwana.
Icyatumye aguma muri ako kazi ni uko yari afite isoni zo kuzasubira iwabo mu cyaro. Uyu mugabo yarereraga umwana byabaye ngombwa ko atari agishoboye gukora wenyine akazi ke ko gucuruza no gukanika, ahita asaba Soichiro gutangira kujya bajyana akamufasha.
Yatangiye akora uturimo duciriritse bitewe n’ubuhanga n’impano yari afite. Uyu mukire yakoreraga yamwigishije n’ibindi byinshi, aba umwizerwa kuri we ndetse amwigisha no gukora ubucuruzi. Icyo gihe yahise amufata nk’umwana we.
Icyo gihe ubwo yakoranaga n’uyu mukire ni bwo batangiye gukora moto zifashishwa mu masiganwa zakunzwe ku mugabane w’Uburayi na Amerika.
Mu mwaka w’1923 Sakakibara na Soichiro bafatanyije n’abandi bakozi, batangiye gukora imodoka yo mu masiganwa ya Daimler na Curtis .
Mu mwaka 1926, Soichiro yari ku rutonde rw’abagombaga kujya mu gisirikare ariko ntiyahiriwe kuko yatsinzwe n’ibizamini by’isuzuma ry’ubuzima. Yari afite ikibazo cy’uburwayi bw’amaso. Icyo gihe yarasezerewe akomeza akazi ke yakoraga muri Art Shokai mu mwaka w’1928.
Sakakibara yashakaga kwagura ubucuruzi bwe maze afungura ishami rya Art Shokai muri Hamamatsu. Ntiyumvaya ko byashobokaga.kuba yafata umwana wari ufite imyaka 21 yirereye ngo ayobore iryo shami rishya.
Ntabwo mu ntangiriro Soichiro byamukundiye kuko yahuye n’ibizazane kuko bamwe mu bakiriya ntabwo bizeraga imodoka nshya yakoraga, byongeye akaba yari umwana ukiri muto.
Nk’umusore wari ukiri muto, ntiyacitse intege yagumye gukora cyane ndetse akoresha ibyo yari yarigishijwe byose, bidatinze ubucuruzi bwe butangira gutera imbere.
Soichiro yabaye Perezida wa kampani kugera mu mwaka w’1973, maze nyuma agirwa n’umujyanama mukuru. Yapfuye ku itariki ya 5 Kanama 1991 azize kanseri y’urwagashya.
Niyobuhungiro David


