Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yatangaje ko Général John Numbi yashatse kugira Perezida Félix Tshisekedi imbohe nk’uko yari yarabigenje Joseph Kabila.
Ibi Kabuya yavuze ko ari ko Perezida Tshisekedi aherutse guhishurira ishyaka nyuma y’aho Gen. Numbi uri mu buhungiro atangaje ko afite ububasha bwo gukura ku butegetsi uyu muyobozi, cyane ko ngo ari umwe mu bamufashije kubujyaho.
Gen. Numbi yagize ati : “Uko twahaye Tshisekedi ubutegetsi, dufite ubushobozi bwo kubumwambura. Agomba gukuramo akarenge ke ku bw’inyungu z’igihugu. Nakomeza gutsimbarara, agakomeza gukandagira uburenganzira bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndamumenyesha ko uwakoze igikoko ari we wenyine wabasha kugisenya.”
Kabuya yagize ati: “Ukuri ni uko yashakaga kugira Umukuru w’Igihugu imbohe nk’uko yabigenje mu gihe cya Joseph Kabila. Mwibuke ko mu gihe cya Kabila, nta jenerali wo mu gisirikare washoboraga kureba John Numbi mu maso, kubera ko yari afite ububasha bwose, kandi yakoraga buri kimwe yumvaga ko gikwiye.”
Yakomeje ati: “Rero ubwo Fatshi-Béton yajyaga ku butegetsi, yagerageje ibintu nk’ibyo, yizera ko byakora. Yari agiye kugaragaza nabi bagenzi be imbere y’Umukuru w’Igihugu kugeza ubwo ababuza kuvugana na we. Buri cyose yakoraga, Umukuru w’Igihugu yamukurikiranaga umunota ku wundi.”
Gen. Numbi yahunze mu mwaka w’2021, ubwo yari agiye gutabwa muri yombi, akekwaho uruhare rukomeye mu rupfu rwa Floribert Chebeya wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’umushoferi we, Fidèle Bazana. Bikekwa ko aba muri Zimbabwe.


