Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2020, nibwo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Akagari ka Gahogo, mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, hamenyekanye inkuru y’umugabo basanze yiyahuye, bigakekwa ko yabanje kwica umugore we.
Abaturage baganiriye na Bwiza Tv, batangaje ko uyu mugabo yitwaga Uwiremye Sixbert akaba yari umucuruzi wari uzwi mu Mujyi wa Muhanga, Umurambo w’umugore we witwaga Uwamariya Marie Josee ukaba wasanzwe mu nzu, bigakekwa ko ari we waba wamwishe.
Abaturage bemeza ko bari abakire gusa ko batazi intandaro y’ubu bwicanyi. Reba Video, Bwiza Tv yageze aho ubu bwicanyi bwabereye.



