Umugore wa Lebron James yavuze ko yahisemo kwita ku kuba umubyeyi mwiza kuruta kuba icyamamare

Sangiza iyi nkuru

Savannah James, umugore w’umukinnyi ukomeye cyane mu mukino wa Basketball, Lebron James, babanye guhera mu mwaka w’2013, ntakunze kugaragara mu ruhame.

Savannah mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Cut, yavuze ku mpamvu zatumye ahitamo kutigaragaza cyane nk’uko abandi bagore b’abakinnyi bakomeye babigenza, bakajya mu biganiro bya televiziyo cyangwa bakaba abavuga rikumvikana.

Yavuze ko yashakaga gukomeza kwishimira kuba umubyeyi w’abana n’umugore mwiza ku mugabo we.

Uyu mugore yamenyanye na Libron James bakiri bato bakaba barabanye mu 2013, ubu bafite abana batatu. Harimo Bronny James w’imyaka 18, Bryce James ufite 15 na Zhuri James w’imyaka 8.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *