Umugore wa John McAfee wakoze ubwirinzi (anti-virus) bwa mudasobwa bwa ‘McAfee’, Janice McAfee ntiyemeranya na Guverinoma ya Esipanye ivuga ko umugabo we yiyahuriye muri gereza.
Kuri uyu wa 24 Kamena 2021 ni bwo Minisiteri y’Ubutabera ya Esipanye yatangaje ko uyu Munyamerika yapfiriye muri kasho ya polisi muri Barcelona.
Urupfu rwe rwakurikiye icyemezo cy’urukiko rwo muri iki gihugu cyo kohereza McAfee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubutabera bwaho bukamukurikiraho icyaha cyo kunyereza imisoro.
Minisiteri y’Ubutabera yo muri Esipanye yasohoye itangazo rivuga ko ibimenyetso byose byafatiwe mu iperereza byerekana ko McAfee yiyahuye.
Janice mu gusobanura ko ibyo Guverinoma ya Esipanye atari ukuri, yavuze ko umugabo we atiyahuye, ashingiye ku butumwa yari yamuhaye mbere y’uko apfa.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, byabitangaje, Janice kuri uyu wa 25 Kamena 2021 yatangarije abanyamakuru bo muri Barcelona ati: “Amagambo ya nyuma yambwiye yagiraga ati ‘Ndagukunda, ndaguhamagara ku mugoroba.”
Uyu mugore yavuze ko aya magambo umugabo we yari yamubwiye, atari uy’umuntu wari ufite gahunda yo kwiyahura. Ati: “Aya magambo ntabwo ari ay’umuntu wiyahuye.”
John McAfee wari ufite imyaka 75 y’amavuko, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Esipanye mu Kwakira 2020, zishingiye ku nyandiko zimuta muri yombi zasohowe na USA. Yari akurikiranweho gutoroka atishyuye umusoro urenga miliyoni 4 z’amadolari ya Amerika.
N’ubwo Guverinoma ya Esipanye ivuga ko ibimenyetso byerekana ko yiyahuye, iperereza ku rupfu rwe riracyakomeje. Byitezwe ko rishobora gutwara “iminsi cyangwa ibyumweru”.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


