Ubushinjacyaha bwa Libya bwasohoye impapuro zo guta muri yombi umuhungu wa Muammar Kadhafi witwa Saif al-Islam uherutse gutangaza ko ashaka kuyobora iki gihugu cyamaze igihe kirekire kiyobowe na se mbere yo kwicwa.
Mu kiganiro yagiranye na New York Times mu mpera za Nyakanga 2021, Saif wari umaze imyaka igera ku 10 ari mu bwihisho, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa se wahiritswe ku butegetsi, iki gihugu kibayeho nabi.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo dusubira mu kahise. Igihugu kiri ku mavi. Nta mafaranga, nta mutekano. Hano nta buzima buhari.”
Saif w’imyaka 49 y’amavuko, yavuze ko kugira ngo Libya isubire mu mudendezo nk’uwo yahozemo Kadhafi akiyiyoboye, ubumwe bwayiranze bugaruke, we ubwe agomba gushaka uko ayobora iki gihugu.
Nyuma y’ikiganiro yagiranye n’iki gitangazamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hasohotse amakuru avuga ko Saif ashobora kuba akorana n’abarwanyi b’abacancuro bo mu Burusiya bagize umutwe witwa Wagner.
Iperereza ryakozwe na BBC ryagaragaje ko uyu mutwe wagize uruhare mu bikorwa byise iby’umwijima byakozwe n’aba bacancuro bawo, n’ibyaha by’intambara kuva mu 2019 wagera muri Libya.
Wagner yavuzweho gukorana n’abarwanyi bari bayobowe na Gen. Khalifa Haftar wari waratangije urugamba kuri Leta, ashaka guhirika ubutegetsi guhirika ubutegetsi buriho.
Nyuma y’iri perereza, Umushinjacyaha wo muri Libya, Mohammed Gharouda yatangaje ko yahaye inzego z’umutekano impapuro zo guta muri yombi Saif, ku wa 5 Kanama 2021.


