Umujinya mwiza wa Djabel na Manzi Thierry biyemeje guhemba bagenzi babo

Sangiza iyi nkuru

Rayon Sports Fc niyo yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-19, icyo gihe yakinagamo abakinnyi batandukanye barimo na Djabel na Manzi Thierry wari kapiteni wayo bari bemerewe guhabwa agahimbazamushyi gusa  batandukanye nayo batagahawe, ndetse babwira ko ntako bazabona, kugeza ubu Djabel na Manzi biyemeje gutaha 1/2 kuri buri mukinnyi bakinanaga muri Rayon Sports watandukanye nayo.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwemereye abakinnyi b’iyi kipe ko nibatwara igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino 2018-19, buri mukinnyi azahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi maganatanu, gusa aho bamaze kugitwarira bamwe mubakinnyi batandukanye nayo abandi irabasezerera.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu ntangiriro za Kanama, perezida w’iyi kipe, Munyakazi Sadate yatangaje ko hari abakinnyi batazabona kuri ayo mafaranga bitewe n’uburyo batandukanye n’iyi kipe, abo harimo abakinnyi bane berekeje muri APR FC(Manzi THierry, Manisimwe Djabel, Mutsinzi Ange na Sefu).

Nyuma yo kubona ko abo bakinnyi batazabona  uduhimbazamusyi twabo bemerewe, Manishimwe Djabel wari kapiteni wungirije na Manzi Thierry wari kapiteni, nka bamwe mu bakinnyi bayoboraga abandi biyemeje gutanga ibihumbi 250 frw kuri buri mukinnyi wamaze gutandukana n’iyi kipe.

Djabel aganira na Isimbi yagize ati“Yego ni byo, ni njye na Thierry tuzayatanga, tuzayaha abakinnyi bagera kuri 12, ubu nonaha ntabwo nahita nkubwira amazina yabo bose kuko ndimo ndihuta ngiye mu myitozo, ariko ni abakinnyi bamaze gutandukana na Rayon Sports, kuko babwiwe ko ayo mafaranga batazayabona, buri umwe tuzamuha ibihumbi 250.”

Aba bakinnyi bavugwa ko bihaye kugeza mu mpera z’uku kwezi bakaba bamaze gutanga aka gahimbazamusyi bemereye bagenzi babo.

Bamwe mu bakinnyi bazahabwa aya mafaranga barimo Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Mutsinzi Ange bakina muri APR FC, Bashunga Abouba ukina muri Zambia mu ikipe ya Buildcon, umunyezamu Kassim udafite ikipe kuri ubu, Donkor Prosper na Raphael Da Silva batandukanye n’iyi kipe, Mudeyi Suleiman werekeje muri Sunrise, Tuyishime Eric Congolais wagiye muri Mukura VS, Mugisha Francois Master werekeje muri Bugesera FC, Bikorimana Gerard werekeje muri Mukura VS.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *