Icyamamare mu mukino w’iteramakofe, Maxim Dadashev wari ufite imyaka 28 y’amavuko, agakomoka mu gihugu cy’u Burusiya, yakubiswe birangira ubuzima bwe abuburiye mu kibuga.
Maxim yahaswe ibipfunsi na Subriel Matias ku wa 19 Nyakanga 2019, mu mukino bakiniye i Maryland. Ajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’abaganga ariko ashiramo umwuka ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga.
Nk’uko bitangazwa na CNN, ngo Maxim yakubiswe ibipfunsi byinshi na Matias, biza kurangira atakibashije no guhagarara, umusifuzi wari uyoboye uyu mukino, Buddy McGirt, yanzura kuwuhagarika.
Abaganga basuzumye Maxim bemeje ko yakubiswe akagera aho akomereka ku bwonko bityo aviramo imbere, abura ubuzima atyo.
Elizaveta Apushkina washakanye na Maxim bakaba bari bafitanye umwana umwe w’imyaka ibiri w’umuhungu, yagize ati “N’gahinda kenshi nemeje ku mugaragaro urupfu rw’umugabo wanjye Maxim Dadashev”.
Yakomeje avuga ko azakomeza kurera umwana wabo neza kugira ngo azacumbukure ikivi se asize acumbitse.





