Umukuru w’Igihugu yambereye umubyeyi, Imana imuhe kuramba_Umuhanzi Tetero wasubijwe

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umurundikazi, Tetero Laurette yagaragaje ko anezererewe cyane Perezida w’igihugu cye, Evariste Ndayishimiye wamusezeranyije ko abashinzwe ‘protocole’ bazamufasha bagahura bombi, amusabira kuramba.

Muri Gashyantare 2021 Tetero wagiranaga ikiganiro na Jimbere Magazine, yatangaje ko yifuza guhura na Perezida Ndayishimiye, akamuha yambi, byaba ngombwa akaba yanamusura mu rugo iwabo, bakamutekera.

Uyu mukobwa usanzwe ari n’umushoramari ubwo we n’urundi rubyiruko rwikorera bagiranaga ikiganiro na Perezida Ndayishimiye, i Bujumbura tariki ya 30 Kanama 2021, yasobanuye ibikorwa bye by’iterambere, iby’umuziki, gufasha abakobwa baturuka mu miryango itishoboye.

Tetero yaje gusubiramo iki cyifuzo cye cyo guhura n’Umukuru w’Igihugu. Yagize ati: “Nabasabye yambi, rero koronavirusi nigenda muzabyibuke.”

Perezida Ndayishimiye yabwiye Tetero ko ubutumwa bwe bwamugezeho, ariko atari azi ko yamuhaye iki cyifuzo akomeje. Yamusubije ati: “Burya bwa butumwa wanyoherereje harya wari sérieuse? Laurette umubonano wawubonye, protocole bazagufasha uze tuganire.”

Nyuma yo guhabwa isezerano ryo guhura n’Umukuru w’Igihugu, Tetero yifashishije urubuga rwa Twitter, kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 yamushimiye yifashishije videwo yumvikanamo amusezeranya ko bazahura, amwita umubyeyi mwiza.

Yagize ati: “Nshimiye cyane Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu cyiza, SE General Neva yambereye umubyeyi akantera iteka ridasanzwe ryo kunyemerera umwanya wo kumushyikiriza imigambi yanjye imbonankubone. Imana imuhe kuramba no kubona ibyiza, igikundiro n’ubuntu byayo bigumane na we.”

Tetero Laurette yigeze kwegukana irushanwa rya PRIMUSIC rihataniramo ibyamamare mu muziki w’u Burundi mu 2019. Iri rushanwa ritegurwa n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRARUDI, ryagereranwa na Primus Guma Guma Superstar ryaberaga mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *