Umumotari witwa Tuyizeye Amos bakunda kwita Saidi w’imyaka 28 y’amavuko wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa udupfunyika 992 tw’urumogi atuzaniye umugore witwa Mukandayisabye Béatrice n’umugabo we ngo basanzwe bazwiho gucuruza iki kiyobyabwenge rwihishwa muri uyu mujyi, yafatiwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku wa 18 Gicurasi ashaka gutorokera muri Congo,ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kamembe.
Amakuru y’itabwa muri yombi rye akomeza avuga ko uru rumogi yarufatanywe mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku cyumweru tariki ya 16 Gicurasi arukuye muri RD Congo arwinjije mu Rwanda aruzaniye umwe mu bo basanzwe bakorana witwa Mukandayisabye Béatrice w’imyaka 27 n’umugabo we batuye mu murenge wa Gihundwe, ngo basanzwe barucuruza rwihishwa i Kamembe mu mujyi wa Rusizi.
Uyu mumotari usanzwe utuye mu mudugudu wa Murindi,akagari ka Ruganda mu murenge wa Kamembe ngo ubwo yari arutwaye ku wa 16 Gicurasi,abaturage babonye afite ibintu byinshi mu rufuka runini ntibamushira amakenga baramuhagarika ngo bamubaze ibyo atwaye aranga akomeza yihuta, barasakuza ariko we n’abo yari arushyiriye bari baje kumusanganira ngo arubahe barabarwanya, bumvise ko abaturage bahamagaye inzego z’umutekano we yatsa moto arabacika, hafatwa Mukandayisabye Béatrice ashyikirizwa RIB Station ya Kamembe, uyu mumotari we akomeza gushakishwa kugeza ubwo yafatirwaga ku mupaka kuri uyu wa 18 Gicurasi.
Uwahaye aya makuru Bwiza.com yagize ati: ’’Yitwa Tuyizere Amos bakunze kwita Saidi,yafatiwe ku mupaka ashaka gutoroka yahise anabyemera ataruhanije. Yari asanzwe ashakishwa cyane n’inzego z’umutekano amenye amakuru ko ashakishwa kubera ko ari mu ikipe nini yinjiza urumogi mu mujyi wa Rusizi iruzaniye abarucuruza,ashaka gutorokera muri Congo aho yaruvanaga,tubona amakuru ko ari guteresha pasiporo ye ngo agende polisi irabimenya imuta muri yombi,afungiye kuri Station ya RIB ya Kamembe.’’

Yakomeje ati: “Kuba atarafashwe uwo munsi yaruzaniyeho, we n’uyu mugore yaruzaniye n’umugabo we barwanije abafasha inzego z’umutekano gufata abagizi ba nabi, kugeza ubwo babarya amenyo muri uko kubarwanya, babarusha imbaraga ariko kuko polisi yari igeze hafi urumogi auwo mumotari araruta ariruka ananirwa kurwirukankana, ni bwo haje kumenyekana plaques za moto n’uwari uyitwaye ku makuru yatanzwe n’abaturage,turamukurikirana, ejo ku wa 18 ni bwo yafatiwe ku mupaka arimo ateresha pasiporo ye ngo agende polisi ihita imucakira, hasigaye gufata moto yakoreshaga muri ibi bikorwa yo ntirafatwa.’’
Uyu Saidi ngo yari asanzwe avugwa muri izi ngeso ariko uko polisi igiye kumufata akayicika,ibi bikorwa ngo bikaba birimo ikipe y’abantu benshi barimo abarutunda barukuye muri RDC, abaruhinga ,abarucuruza n’abarunywa, kugira ngo ibi bikorwa bicike burundu bikaba bikigoye cyane kubera ko ngo iyo bamwe bafashwe havuka abandi, uretse abarucuruza i Kamembe ngo hari n’abarukomezanya mu mujyi wa Kigali,icyakora inzego z’umutekano zivuga ko zabihagurukiye kuko ngo hamaze kumenyekena abenshi mu babirimo, barimo bamwe mu bamotari na bamwe mu bacuruzi b’I Kamembe barucuruza rwihishwa kimwe n’abarunywa.
Uretse uyu ngo hari n’umuturage wo mu murenge wa Mururu na we ufungiye kuri Station ya RIB ya Kamembe wafatanywe ibilo 22 byarwo na we ngo amaze igihe arucuruza, hakaba hari ibilo hafi 300 byafashwe n’ubundi muri uku kwezi biherutse gutwikwa byari byafashwe na polisi ku mikoranire n’abaturage n’izindi nzego,bamwe mu barufatanywe ngo bashyikirijwe parike bahabwa ibihano binyuranye birimo n’abakatiwe burundu, rukunze gufatirwa mu mirenge ya Mururu,Kamembe,Gihundwe na Bugarama ihana imbibi na RDC, hakaba n’abaruhinga mu murenge wa Gikundamvura.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Karekezi Bonaventure asaba abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kimwe n’undi wese ubyijandikamo kubireka bagakora ibyemewe n’amategeko kuko ababikora bazajya bafatwa ku bufatanye n’abaturage bagashyikirizwa ubutabera kandi ibihano kuri abo bose birakakaye.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


