bahati.jpg

Umunyakenya avuga ko abamushinja gushishura indirimbo ya Knowless ari abanyeshyari

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyakenya, Kevin Kioko wamenyekaniye ku izina rya Bahati, yasubije abamushinja gushishura indirimbo ‘Peke Yangu’ y’Umunyarwandakazi Butera Knowless ko bamugiriye ishyari kubera ko ari nimero ya mbere.

Uyu muhanzi uri ku gitutu nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Pete Yangu’, kubera ko yayiririmbye mu buryo busa n’ubwa Knowless, yanditse ku rubuga rwa Instagram ati: “Ni ibisanzwe, iyo uri nimero ya mbere, abakurikira bakugirira ishyari, bakagerageza kukwanga kubera ko batiyumvisha ko ari wowe Imana yahisemo.”

Yakomeje avuga ku kosa ryo gushishura rivugwa muri iyi ndirimo ikubiye mu muzingo (album) witwa Love Like This, ati: “Numvise hari abantu batangiye gushakisha amakosa muri album yanjye Love Like This ariko ntibazi ko ikunzwe, iri ku mwanya wa 1,2,3”

Indirimbo ‘Pete Yangu’ Bahati yayifatanyije na Nadia Mukami, isohoka ku rubuga rwa YouTube tariki ya 14 Kamena 2021. Kuva yajya hanze, imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 800.

Naho ‘Peke Yangu’ ya Knowless yasohotse kuri uru rubuga tariki ya 10 Nyakanga 2015, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 500.
bahati.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *