Umunyamakuru wa Radiyo Royal FM ukorana ikiganiro na Jacky yatangaje uburyo umumotari w’I Remera yamubangamiye ubwo yamusuriraga amutwaye kuwa 1 Nyakanga uyu mwaka.
Uyu munyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga uyu mwaka yazindutse akebura abamotari avuga ko hari uwamusuriye ubwo yari amuteze ngo amuvane i Remera amugeze muri gare ya Nyabugogo.
Avuga yari asanze uyu mumotari mu gace k’i Remera kazwiho guteka za capati, supesiyale n’ibindi bijyane n’ibyo kurya.
Yagize ati “ Ejo hashize ku gicamunsi nafashe moto. Ahantu nafatiye moto ni mu bice by’ i Remera, nari ngiye Nyabugogo. Ubwo twari twicaye kuri moto, ndimo niyumvira umuziki, nantangiye kumva impumuro itari nziza. Narabangamiwe kuko nabaye nk’uwabuze umwuka. Narebye hirya ibumoso, ndeba iburyo numva umunuko ni wose, hagati ho byari byakomeye. Nabuze icyo navuga, ntangira kwizunguza, ngezaho ntangira kumubaza niba twagezeyo bitewe n’uko nari merewe nabi.”
Uyu munyamakuru yasabye abamotari kujya bibuka ko umugenzi aba ari inyuma yabo bityo ko kumusurira bibangamye cyane ko aba ari we wumva umunuko wenyine.
Avuga ko bitandukanye ku mugenzi kuko wo aramutse asuze, umunuko utagera ku mumotari kuko we aba ari imbere.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Iyi ngeso yo gusurira abagenzi siyo yonyine abamotari bavugwaho kuko badahwema kwikomwa n’abagenzi babashinja kuzamura ibiciro uko bishakiye mu ijoro, gushaka kureba ubwambure bw’abagenzi b’abagore bifashishije miruwari, ubujura, kutubahiriza amatageko y’umuhanda n’ibindi.


