Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri kaminuza ya Makerere witwa Lawrence Karungi, yareze mugenzi we kuri Polisi, amuhora ko yamwandikiye ubutumwa bw’urukundo kuri WhatsApp.
Uyu munyeshuri yasobanuriye Polisi ko yagiye mu icumbi ry’abanyeshuri, ahahurira na mugenzi we, bahana nimero za telefone.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yatangaje ko Karungi yavuze ko uyu mugenzi we na we usanzwe ari umuhungu yaje kumwandikira ubutumwa bwinshi bw’urukundo, kubyihanganira biramunanira, ajya gutanga ikirego.
Onyango yagize ati: “Ntabwo yari ko yamukunze. Yatangiye kumwoherereza ubutumwa, amuteretera kuri WhatsApp. Kubera ko ari umuhungu udaca ku ruhande, yakomeje kumwandikira ubutumwa kugeza ubwo birakaje Karungi, ajya kumureka kuri sitasiyo ya Polisi ya Mbarara.”
Karungi yasobanuriye Daily Monitor ko uyu munyeshuri yamwoherereje amafoto y’abatinganyi, ubwo yamubuzaga kubikomeza, abirengaho. Ati: “Yanyoherereje amafoto ateye isoni y’abatinganyi. Yanambwiye ko ampa amafaranga. Sinabikunze, musaba kubihagarika. Yakomeje kunyoherereza ubutumwa, rero nagombaga gufata icyemezo gikomeye.”
Onyango yatangaje ko Polisi iteganya guhamagaza uyu munyeshuri uregwa kugira ngo yisobanure, kandi ngo umwimerere w’ubutumwa bwo kuri WhatsApp Karungi yatanze uzasuzumwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Karungi areze mugenzi nyuma y’aho muri Uganda hemejwe itegeko rirwanya ubutinganyi, rikaba riteganya ibihano kugeza ku cy’urupfu, bitewe n’uburemere bw’icyaha gifitanye isano na yo.


