screenshot_20210728-140307_1.png.jpg

Umusaza yakubiswe yubitse inda, azira gushaka gusambanya umukazana

Sangiza iyi nkuru

Umusaza w’imyaka 63 y’amavuko witwa Moses Oluka yakubitiwe ku karubanda yubitse inda, azira kugaragaza ubushake bwo gusambanya umukazana we.

Byabereye mu giturage cya Akero mu Karere ka Bukedea tariki ya 27 Nyakanga 2021 nyuma y’aho uyu mukazana witwa Alupo Jessica n’umugabo we Akol Samuel bari babanje kurega uyu musaza ku mukuru w’umuryango witwa Martine Okwii.

Uyu mukazana yasobanuriye Okwii ko Oluka yakunze kumusaba kumusura, na we akabimwemerera ariko akamubwira ko azajyana n’umugabo we.

Uyu musaza ngo yaje kubwira Jessica ko ibyiza ari uko yazajya kumusura wenyine, ngo hari amagambo ashaka kumubwira. Ni bwo yagiye, ashaka kumusambanya.

Okwii amaze kumva ikirego cy’uyu muryango, yatumijeho abakuru mu muryango, bafata icyemezo cy’uko Oluka akubitirwa inkoni 10 mu ruhame, yubitse inda.

Oluka kandi yategetswe gutanga indishyi ya ruhaya (imfizi y’ihene) n’amashilingi ya Uganda 100,000, byombi arabitanga.
screenshot_20210728-140307_1.png.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *