Umusenateri muri Amerika yise Netanyahu umunyabyaha ugomba gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga

Sangiza iyi nkuru

Ku cyumweru, taliki ya 2 Kamena, Senateri w’Amerika, Bernie Sanders, yatangaje ko yanze gutumira Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu ,kugira ngo ahabwe ijambo imbere ya kongere ya Leta Zunze Ubumwez’Amerika ndetse ko nibiramuka bibaye we atazitabira. Bernie Sanders avuga ko Benjamin Netanyahu ari inkozi y’ibibi, ko atagomba gutumirwa ngo ahabwe ijambo mu nama ihuriweho na Kongere. Mu rurimi rw’icyongereza ku rubuga rwe rwa X yagize ati “Benjamin Netanyahu is a war criminal. He should not be invited to address a joint meeting of Congress. I certainly will not attend.”

Uyu musenateri wigeze no kwiyamamariza kuyobora Amerika yavuze ko ahamanya n’icyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri Netanyahu.

Mbere, abayobozi ba kongere y’Amerika batumiye Netanyahu kugira ngo ageze ijambo ku nama ihuriweho n’umutwe w’abadepite na Sena.

Urubuga French.ahram.org.eg dukesha iyi nkuru, ruvuga ko ku wa mbere, tariki ya 27 Gicurasi, Umushinjacyaha w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, Karim Khan, mu itangazo rigenewe abanyamakuru,yatangaje ko yatanze icyifuzo gisaba impapuro zo guta muri yombi Benjamin Netanyahu na Yoav Galant, baregwa kuba barakoze ibyaha by’intambara.

Icyemezo cyo kumuta muri yombi cyatanzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gitegeka ibihugu 123 byashyize umukono kandi byemeza Sitati y’i Roma, aho Urukiko rukura ububasha, gufatanya n’Urukiko mu gufata umuntu wahawe icyemezo cyo kumuta muri yombi, igihe yagaragaye ku butaka bwabo.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *