Umushingamategeko arasaba USA gukora ibishoboka ikabohoza ibirombe bya RDC

Sangiza iyi nkuru

John James uharagarariye Leta ya Michigan mu nteko ishinga amategeko arasaba ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ko bwakora ibishoboka bukabohoza ibirombe by’amabuye y’agaciro byo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo.

Uyu munyapolitiki nk’uko yabimenyesheje itangazamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023, yagejeje kuri bagenzi be umushinga yise ‘BRIDGE to DRC Act’, asobanura ko wafasha USA gukoresha amabuye y’agaciro y’ingenzi aba muri RDC.

Yagize ati: “Amabuye y’agaciro y’ingenzi ya RDC ntiyakoreshwa mu nganda za US gusa, ahubwo yakenerwa no mu nyungu z’umutekano-ni ingenzi ku bice by’indege y’intambara, amasasu ayoborwa ku bipimo ndetse n’ikoranabuhanga ry’ubwirinzi.”

James yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko u Bushinwa bugenzura igice kinini cy’ibirombe bya by’amabuye ya Cobalt muri RDC. Ati: “Ubu, u Bushinwa bukoresha ibirombe 15 muri 19 biri muri RDC, bikaba bigaragaza ukwiganza kw’ishyaka ry’u Bushinwa mu ihererekanya ry’amabuye y’agaciro ry’ingenzi rikomeye, ribangamira inyungu za U.S.”

Uyu mushingamategeko abona muri iki gihe RDC yitegura amatora rusange ateganyijwe mu Kuboza 2023, ari byiza ko ubutegetsi bwa USA buyegera, impande zombi zikumvikana uburyo zabyaza umusaruro amabuye y’agaciro menshi ari mu butaka bw’iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati: “Nk’umuyobozi w’agashami gashinzwe ububanyi n’amahanga kuri Afurika, ndatekereza ko kwegera RDC bizanira USA n’inshuti zacu inyungu z’ingenzi. Gukoresha amabuye y’agaciro aturuka muri RDC ni ngombwa mu rwego rwo kuzamura umutekano w’igihugu cyacu. BRIDGE to DRC Act izafasha mu gukura ihererekanywa ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi mu biganza by’u Bushinwa, kandi igaragarize Kinshasa uburenganzira bw’ikiremwamuntu na demukarasi ikenewe kugira ngo umubano wa U.S-RDC ukomere.”

Iyi gahunda ya John James izigwaho n’abagize Inteko ya USA, nibayitora, bakayemeza, izagezwa ku butegetsi bw’igihugu, buyishyire mu bikorwa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umushingamategeko arasaba USA gukora ibishoboka ikabohoza ibirombe bya RDC
    aya ma mafia nta soni akigira bana!! asigaye yiba kumanywa yihangu

  2. Umushingamategeko arasaba USA gukora ibishoboka ikabohoza ibirombe bya RDC
    Hhhhhh ngo uburenga-nzira bwa muntu na Democratie?bariya baTypes bo muri USA baziko aribo bonyine batekereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *