Tuyishimire Placide ufite inganda ebyiri zitunganya urwagwa mu karere ka Musanze yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose, asigarane abashinzwe isuku. Ahamya ko bizaterwa nâuko umusoro yakwa wazamutse cyane.
Mu nama yahuje abafite inganda zenga ibinyobwa hamwe nâinzego zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, Tuyishimire yavuze ko we na bagenzi be batewe ikibazo no kuba umusoro wâibinyobwa waravuye kuri 5%, ukagera kuri 30% kuko ngo wabinjije mu gihombo gikomeye, gituma inganda zifungwa, izindi zisezerera abakozi.
Tuyishimire yagize ati: âTwaratakambye kandi mu buryo bushoboka kandi inzego zose ngira ngo zarabimenye. Ndagira ngo njyewe ubwanjye mbahe amakuru ashingiye ku kuri. Nari mfite abakozi 482 bafite contracts, bahemberwa ku makonte. Muri abo bakozi, mu kwa Gatatu ni bwo nagiye muri uriya musoro, nyuma yâamezi atatu, mbonye bigumye kwanga, nahagaritse abakozi 286, nsigarana 186 nâubu ni bo bagihari.â
Yakomeje ati: âImpamvu mbafite 186 na bo ni uko nari mfitemo stock nini, maze amezi ane ncuruza, ntashyiramo produits nshyashya. Imibare nazanye ni uko ku itariki 10/12 stock yose izaba irangiyemo, ngira ngo nâamafaranga ndi gusora, Rwanda Revenue wenda batagira ngo ndi kunguka, ni uko system yanjye uko ikoze, ni uko iyo icupa risohotse, facture irasohoka. Ubwo rero ku itariki 10 ibyo nababwira ni uko abo bakozi basigaye na bo nzabasezerera, rwose muzaze, abo muzahasanga ni abo gukora isuku kugira ngo turebe ko wenda hari icyo Leta izadufasha.â
Sina Gerard na we yagaragaje ko kuba urwagwa rushyirwa mu cyiciro cya âDivayiâ biri mu bituma abanyenganda bo mu Rwanda bagorwa nâumusoro. Ati: âIbi bintu byâamadivayi, urwagwa ruracyari urwagwa, na FDA ntabwo yemera ko ari divayi. Hanze hari divayi zikorerwayo, njye nzi kwenga divayi yâimizabibu, nzi gutandukanya divayi nya divayi nâurwagwa kandi nâibi bigo barebye standard za divayi nâurwagwa, biratandukanye ku mugaragaro. Divayi zifite umusoro wazo ku buryo nanjye ndawusora, nta mpungenge ndemera kuko ari divayi, urwagwa ni urwagwa.â
Ntegano Abel ushinzwe politiki yâimisoro muri Minisiteri yâimari nâigenamigambi yabajije Tuyishimire niba koko yarasezereye aba bakozi kubera ko yishyuye imisoro, amusaba no kwerekana imisoro yishyuye kugira ngo aho bihurira hagaragare. Ati: âNdashaka kumva niba yarabasezereye kubera ko yishyuye imisoro, atwereke nâiyo misoro yishyuye kugira ngo twumve koko aho bihuriye, noneho twumve icyo Leta yamufasha kugira ngo imirimo ye ikomeze.â
Ntegano yasobanuriye aba banyenganda ko imwe mu mpamvu nyamukuru zitera izamurwa ryâumusoro wâibinyobwa nkâibi ari ingaruka mbi bigira ku mubiri wâumuntu. Ati: âIcya mbere dufite ikibazo cyâindwara ziterwa na bimwe mu binyobwa bikorwa kandi bikangiza ubuzima bwâabantu. Izo ndwara bakunda kuvuga ngo ni indwara zitandura ariko hari izindi ngaruka zitera, zigatuma zihungabanya nâubuzima bwâAbanyarwanda kandi na bo mu byâukuri bakagombye kugira ubuzima bwiza. Impamvu rero akenshi iyi misoro ijyaho, tuba tugira ngo tunakangurire abantu kuko amafaranga anavamo, agaruka gukemura ibibazo byatewe na za ndwara zaturutse kuri ibyo binyobwa cyane cyane ibikoresha amasukari menshi.â
Abanyenganda bakorera mu ntara y’Amajyaruguru batangaje ko inganda 7 zenga ibinyobwa zamaze gufunga bitewe n’uyu musoro, kandi ko n’izindi ziri mu marembera, keretse gusa urwa Sina. Inzego za Leta ntabwo zihamya niba koko ari wo wateje ibi bihombo, zikaba zasabye ko habanza gukorwa ubusesenguzi, hakarebwa niba nta zindi mpamvu zibiri inyuma.




2 Responses
Umushoramari Tuyishimire yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose
Rwose inzego za Leta zibe maso abayarwanda bacyennye badafite ubushobozi bwo kugura inzoga zihenze banywa izo bita urwagwa kdi Atari urwagwa zikabatera indwara muzajye mureba muma Quartier yutujagari muzahasanga abasore ninkumi birirwa banywa utwo tuyoga bacuramye imisatsi ,babyimbye ibirenge ,bayobozi ni mutabare urwo rubyiruko njye nunva kuzamura umusoro bidahagije ahubwo izo nganda zafungwa zose kuko birarenze.
Umushoramari Tuyishimire yateguje ko agiye gusezerera abakozi bose
Nanjye uko mbyumva, niba noneho Leta yabibonye ko utuyoga twadutse twishe abantu bahagaze, bafunga ziriya nganda abantu bazikoraga bagashaka ibindi bakora, naho kwongera imisoro nta muti urambye byazana kuko uzasanga abazikora bongereye ibiciro zikomeze zinyobwe. Kuki batinya kuzifunga? Ni ukuri iki kibazo kirakomeye, urubyiruko rwabaye zezenge, ba se na ba nyina ni uko……