Umuturirwa UTC wari uwa Rujugiro uguzwe asaga miliyari 6 na miliyoni 877

Sangiza iyi nkuru

Sosiyete ya Kigali Investment Company Ltd(KIC) isanzwe ifite isoko rya Nyarugenge imaze kwegukana umuturirwa UTC(Union Trade Center) wa Ayabatwa Tribelt Rujugiro kuri miliyari 6 na miliyoni 877 n’ibihumbi 150 z’amafaranga y’u Rwanda(6,877,150,000).

Ni igikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2017, guhera saa munani z’igicamunsi, cyitabiriwe n’abantu batandukanye bari baje kwihera ijisho, barimo abari baje kuyipiganirwa muri cyamunara. Iki gikorwa cyayobowe n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Habimana Vedaste.

inzu 2
Me Habimana wayoboye iki gikorwa

Iyi nyubako yatejwe cyamunara mu rwego rwo kwishyura umwenda w’imisoro, Rujugiro abereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro(RRA) asaga miliyari mu mafaranga y’u Rwanda.
 

Igiciro fatizo cyari cyarashyizweho, kigenwa n’abagenagaciro b’umwuga, iyi nyubako itagombaga kujya munsi mu igurwa ryayo ni amafaranga y’u Rwanda miliyari 6 na miliyoni 639, ibihumbi 636 n’amafaranga 336 (6, 639,336).

Mu kiganiro Rujugiro Ayabatwa Tribert aherutse kugirana na Radio Ijwi rya Amerika ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2017. Yavuze amafaranga iyo nzu yinjizaga yagombaga kuvanwamo ayo kwishyura iyo misoro hagasaguka n’andi.

inzu 4
Me Habimana n’abapiganirwaga iyi nyubako

Amafaranga yishyuzwaga ni ay’imisoro atatanze guhera mu mwaka wa 2007 kugeza mu wa 2013 asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni 100. Icyo gihe yavuze ko iyi nyubako yafashwe guhera mu mwaka wa 2013 ku buryo ngo amafaranga imaze kwijiza ashobora kuvamo imisoro yishyuzwa hagasaguka n’andi aruta ayo, kuko ngo yafashwe mu myaka ine ishize.
Avuga ko akiri mu Rwanda yinjiza ibihumbi 120 by’amadolari ku kwezi, ku mwaka akaba ari miliyoni n’ibihumbi 400.

cheque yishyuwe
Hasinywe sheki ya Miliyari 6.8 ako kanya(ifoto: N. Jean Claude)

Ati “ Kandi ririya tegeko rivuga ko 50% by’amafaranga yinjiye bayagenera icyo kintu. Rero ntibyumvikana niba yarinjije miliyoni 5 byibura kuri konti yanjye hariho miliyoni 2 n’igice. Ayo bavuga nishyuzwa ni miliyoni n’ibihumbi 200, kuki badafata muri ayo niba imisoro ari iyanjye bakishyura?”

Yongeraho ati “1500 y’amadolari, kuri konti yanjye niba barayashyizeho uko itegeko ribivuga bafashe muri ayo bakishyura iryo deni ko ahari.”

Kubera ibibazo uyu mutungo ufite avuga ko ntawapfa kuwugura, nkuko yigeze kubivuga mu minsi ishize ko uzayigura ishobora kuzamuhombera.

Yabisubiyemo agira ati “ Biriya byo kuyigurisha ntabwo byakunda kuko nta muntu w’umucuruzi, cyangwa umuntu ufite amafaranga ye ufite mu mutwe hazima ushobora kugenda ngo agure ikintu nka kiriya azi ikibazo gifite.

inzu 5
Inyandiko zandikwagaho amafaranga abapiganwaga bifuza gutanga

inzu 3
Abitabiriye cyamunara

Amafoto : N. Deus

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *