Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo yibasiye Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Mwenda Mutebi II, amushinja gushaka kubangamira uburenganzira bw’abaturage ku butaka bwo mu gihugu.
Mu nkuru yatambutse mu kinyamakuru cya New Vision, Ofwono yamenyesheje Kabaka Mutebi II ko abanya-Uganda batamusaba imbabazi ngo abahe uburenganzira kuri ubu butaka, anamubwira ko ubwami uretse kuba bwaremewe mu rwego rwo gusigarira amateka, nta kindi buvuze. Ati: “Kabaka Ronald Mutebi, abanya-Uganda nta mbabazi bagusaba.”
Ibibazo hagati ya Guverinoma ya Uganda na Kabaka Mutebi II bimaze igihe, aho Guverinoma ivuga ko Buganda idatera imbere nk’ahandi mu gihugu, bitewe n’uko igendera ku matwara ya cyami, kubera ko Kabaka Mutebi avuga ko mbere y’uko uturutse hanze ya Buganda ahatura, Abaganda bagomba kubanza batura.
Tariki ya 31 Nyakanga 2021 mwami wizihizaga isabukuru y’imyaka 28 amaze yimye ingoma, yagize ati: “Twumvise abantu benshi baganira ku byerekeye ubutaka muri Buganda kandi abenshi bavuze ko bigabanya iterambere rya Uganda. Ibi ntabwo ari byo, abavuga ibi bashaka guca intege ubwami.”
Byavuzwe ko uyu mwami yasubizaga ubutumwa Perezida Museveni yigeze gutanga avuga ku butaka bwa Mailo buri muri ubu bwami. Hari mu ntangiriro z’uyu mwaka, uyu Mukuru w’Igihugu agira ati: “Nta handi hantu muri Uganda. Mu by’ukuri ntibikwiye, ni bibi cyane kandi abantu barabishyigikiye. Ni gute ushobora kureka ibi bintu bikabaho? Ba nyir’ubutaka bagomba guhabwa uburenganzira ku butaka bwabo nk’ahandi muri Uganda.”
Museveni yavuze ko muri Ankole ho, ntawe ushobora kubuza umuturage uburenganzira ku butaka bwe. Ushatse kugigerageza ngo aratinya.
Gusa Kabaka wemera ko Buganda atari igice cyigenda muri Uganda, yavuze ko nta gahunda bafite yo kwirukana abaturage kuri ubu butaka.
Iki kibazo cyatumye Perezida Museveni atumiza kuri Kabaka Mutebi, amwakirira mu biro bye biri i Nakasero tariki ya 5 Kanama 2021. Bivugwa ko bombi bashobora kuba batarumvikanye kuri aya mategeko agenga ubutaka muri Buganda.


