img-20211202-wa0035.jpg

Umwaka utaha ushobora kurangira Nyungwe iri ku rutonde rw’umurage w’Isi

Sangiza iyi nkuru

Pariki y’igihugu ya Nyungwe iri mu burengerazuba bw’amajyepfo y’uRwanda ,ngo umwaka utaha ushobora kurangira iri ku rutonde rw’umurage w’Isi rw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi,ubumenyi n’umuco( UNESCO) nk’uko bivugwa n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere( RDB) Ngoga Télésphore ,imyiteguro ngo ikaba igeze kure, gushyirwa kuri uru rutonde abanyarwanda,cyane cyane abaturiye iyi pariki bakazabyungukiramo cyane,ari yo mpamvu basabwa kurushaho kuyibungabunga no gufata neza ibikorwa remezo begerezwa biyiturukaho.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo gusobanurira abayobozi banyuranye bahagarariye abaturage mu turere twa Rusizi,Nyamasheke na Karongi aho uRwanda rugeze rwandikisha iyi pariki ku rutonde rw’umurage w’isi, umukozi wa RDB ushinzwe gukurikirana ibirebana na pariki z’igihugu, Ngoga Télésphore yavuze ko iyi pariki yujuje byose bisabwa ngo ibe yashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi, nko kuba ari ishyamba rifite umwihariko ku miterere yaryo, rigari,rifite urusobe runyuranye rw’ibinyabuzima birimo n’ibitakiboneka ahandi, rinabungabunzwe ku buryo bwihariye n’ibindi by’umwihariko ababishinzwe baribonyeho.

Ati: “Twasanze rero imiterere yayo n’uburyo icunzwe bihuye n’ibisabwa ngo yandikwe ku rutonde rw’umurage w’isi. Ibyo rero tubifatanije n’abafatanyabikorwa bo mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima,twarabisuzumye,dutegura dosiye yo kuyandikisha ku rutonde rw’umurage w’isi.

Twamaze kuyishyirisha ku rutonde rw’agateganyo rw’umurage w’isi kuko ni ko bigenda,hakaba harimo gutegurwa dosiye irimo amakuru yose asabwa kugira ngo UNESCO,ishami ryayo rikurikirana ibirebana n’umurage w’isi rizasuzume iyo dosiye, rirebe niba koko byakorwa.’’

Abajijwe niba hari icyizere ko bizashoboka,ati: “Dufite icyizere kubera ko mu minsi ishize twari twatanze imbanzirizamushinga y’iyo dosiye tugomba gutanga, bayinyujijemo amaso, batubwira ko iteguye neza nubwo nta mwanzuro bafashe ku biyikubiyemo, banatugira inama ku byo twarushaho kunoza,ariko icyizere cyacu gituruka ku miterere ya Nyungwe ubwayo ibumbye urusobe rw’ibinyabuzima rurimo ibyo utasanga ahandi, ishyamba ry’inzitane rigari muri Afurika,ritangirika kandi Leta ikaba ifite ingamba zo gukomeza kuribungabunga no kuricunga neza.’’

Yarakomeje ati: “Dufite icyizere kuko uwo mwihariko waryo, kuba ricunzwe neza no kuba iyo turebye ibisabwa ngo ahantu handikwe ku rutonde rw’umurage w’isi tubona twebwe Nyungwe ibyujuje,bikaduha icyizere ko nta kabuza UNESCO izaryandika kuri urwo rutonde.’’

Ku kibazo cyabajijwe na benshi cyo kumenya icyo uko gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi kw’iyi pariki bizamarira igihugu n’umuturage uyituriye wahoraga ararikiye guhigamo inyamaswa acunze amarariro, Ngoga ati: “ iyo uvuze urutonde rw’umurage w’isi,birumvikana ko ari ahantu hazwi,hafite akamaro ku rwego rw’isi.

Isi yose iba iharangamiye ubwabyo bigatuma habasha kumenyekana,hakaba abagira amatsiko yo kuza kureba uwo mwihariko watumye hashyirwa kuri urwo rutonde,igihe bizaba byarangiye tukazitegura ba mukerarugendo benshi bazasiga akayabo k’amafaranga ino bigafasha n’abo baturage, bahabwamo akazi kanyuranye, babumbirwa mu makoperative nk’uko byatangiye bagafashwa kwiteza imbere, bubakirwa ibikorwa remezo byinshi nk’amashuri, n’ibindi.

Hari kandi guhabwa inkunga n’amahanga zidufasha kuribungabunga,ariko rinashyizwe kuri urwo rutonde twanitegura ko amahanga yadushyigikira igihe ahaba hari ibibazo byihariye bishobora kuribangamira nubwo tutabyifuza, ariko igihe byaba,icyo gihe twararigejeje ku rutonde,amahanga yaba afite inshingano yo gushyigikira ko rikomeza kubungabungwa, no kurwego rw’iterambere twakunguka byinshi byazanwa na ba mukerarugendo barisura ku bwinshi.’’

Aha ariko bamwe mu bayobozi bagaragaje impungenge z’inyamaswa zonera abaturage,ku buryo ryagombye gushyirwa kuri urwo rutonde cyarakemutse burundu.

Mbyayingabo Athanase, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Ati: “Ibyo mutubwiye turabyumvise turanabyishimiye,ariko hari ikibazo gkomeye cyane, kigenda gifata intera ndende cy’inyamaswa zonera abaturage bayituriye,zikangiza imyaka yabo ntibahinge ngo basarure no kwishyurwa bivugwa bigatinda cyane akazaboneka byagoranye, icyo cyo muzayishyirisha kuri urwo rutonde cyarakemutse ngo abaturage bahinge batuje cyangwa?’’

Aha umuyobozi w’iyi pariki, Niyigena Protais yamusubije ko hari intambwe nini irimo iterwa mu gukemura icyo kibazo,harimo kwihutisha kwishyura abangirijwe bidasabye inzira ndende, kureba ibindi bisubizo birimo no kuba bayizitira igihe bazabona ari cyo gisubizo cya nyuma ngo abaturage boroherwe, ariko ko ibisubizo binyuranye bizanyura abaturage, birimo n’iby’inkende zari zarabajujubije, bizashakwa kandi bizaba birambye.

Pariki y’igihugu ya Nyungwe igiye gushyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi igizwe n’amashyamba 3 nk’uko itegeko rigena imbibi zayo ribivuga,arimo ishyamba rinini rya Nyungwe, agashyamba gato ka Gisakura ka hegitari 11 n’ishyamba rya Cyamudongo rya 4 km2, ryose hamwe rikaba rifite 1019km2. Rikora ku mirenge 24 yo mu turere 5 tw’igihugu twa Karongi, Rusizi,Nyamasheke,Nyamagabe na Nyaruguru, ku baturage bagera ku 600.000 rigakora no ku gihugu cy’u Burundi.

Nk’uko umuyobozi w’iyi pariki Niyigaba Protais akomeza abivuga , ngo ririmo amoko menshi y’inyamaswa n’ibimera bitandukanye birimo ibitakiba ahandi, bikurura ba mukerarugendo, n’ikiraro cyo mu kirere gishimisha abayisuye bose bakigezeho, gusa ngo mu bihe bya COVID-19 ntiyasuwe cyane,ariko ubu itangiye kongera gusurwa nka mbere ya COVID-19.

Nk’uko nanone bivugwa na Mvunabandi Dominique, ukuriye ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, ngo mu myaka 2 ishize ni bwo urugendo rwo kwandikisha iyi pariki ku rutonde rw’umurage w’isi rwatangiye RDB imaze kubona inyungu nyinshi zibirimo. Avuga ko aho bigeze iyi pariki yamaze gushyirwa ku rutonde rw’agateganyo rw’umurage w’isi.

Nyuma y’uko impuguke za UNESCO ziyisuye zigasanga yujuje ibisabwa byose ngo ishyirwe ku rutonde ndakuka rw’uwo murage w’isi,ubu bigeze ku rwego rwo kubisobanaurira abaturage bayituriye ngo na bo babitangeho ibitekerezo byabo, inama y’abaminisitiri ikazabyemeza igihe izaterana, bitarenze ku wa 30 Mutarama umwaka utaha dosiye yuzuye neza irimo icyemezo cy’inama y’abaminisitiri n’ibitekerezo biva mu bahagararaiye abaturage bikazashyikirizwa UNESCO,kuva ku wa 1 Gashyantare umwaka utaha, umunsi uwo ari wo wose kugeza ku mezi 12 hakazaba hashobora gusohoka icyemezeo cya UNESCO kibyemera cyangwa kibihakana ari cyo kizaba gitegerejwe.

Avuga ko kandi ko kuba n’isoko ya Nili iri muri iyi pariki biyongerera amahirwe menshi kuko bizakurura benshi mu bashakashatsi mpuzamahanga na ba mukerarugendo bisumbuyeho, abaturage baba batekereza ko iki gikorwa ari ukugurisha iyi pariki na bo abamara impungenge avuga ko ntaho bihuriye kuko gushyirwa kuri urwo rutonde bitayibuza gukomeza kuba iy’igihugu cyayo.
img-20211202-wa0035.jpg
img-20211202-wa0036.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *