Umwuga wo gutegura indabo watumye ashobora kwitunga muri Kigali

Sangiza iyi nkuru

Nizeyimana Ibrahim usanzwe utegura anacuruza idabo mu Mujyi wa Kigali yemeza ko uyu mwuga ukomeje gutera imbere bitewe ni uko Abanyarwanda bakenera indabo mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Indaaa
Mu kiganiro kirambuye na Bwiza.com, Nizeyimana Ibrahim ukora umwuga wo gutegura indabo cyangwa se Fleuriste mu rurimi rw’ igifaransa yagize ati:” Maze imyaka myinshi ntegurira abantu indabo mu mihango itandukanye n’ ubwo abatari bacye bishyiragamo ko indabo ari umwihariko w’ abazungu”.
Akomeza ashimangira kandi ko ubu ingoma zahinduye imirishyo kuko umunyarwanda adatandukana n’ indabo kuko izikenera mu biriro binyuranye bitandukanye n’ ibihe bishize.
Nizeyimana ,yakomeje adutangariza kandi ko kubera kwihangana no gukunda uyu mwuga we umaze kumugeza ku bintu by’ ingenzi mu buzima ngo gushobora gutunga urugo rwe mu uryo bwiza.
Aha twamusabye kudusobanurira neza icyo yashate kuvuga mu mvugo itazimije, agira ati:” Burya umwuga ushobora kugutunga mu Mujyi wa Kigali ukahubaka inzu yawe utakodesha, ukabasha kurihira abana amashuli, ukigisha ndetse ukabahaza mu bikenerwa byibanze nko kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ntacyatuma udashimira Imana”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *