‘Alibi’ ni ijambo rikomoka mu kilatini rivuga ‘ahandi hantu’. Mu bucamanza bivuga ibimenyetso n’amagambo y’umuntu ukekwaho icyaha ariko we akagaragaza ko cyabahe ari ‘ahandi hantu’. Mu rubanza rwa Muhayimana avuga ko yamaze ibyumweru bibiri mu Ruhengeri akagera ku Kibuye ubwicanyi akekwaho bwarabaye. Abatangabuhamya barimo n’umugore we bamaze kubihakana.
Alibi ya Muhayimana igaragazwa na Ordre de mission,ivuga ko hagati y’itariki 14 na 27 Mata 1994 atari ku Kibuye, ko we yari mu Ruhengeri aho yari yatwaye umurambo wa Mwafrika (umuyisilamu). Uyu Mwafrika ni umujandarume wari waguye mu bitero, ubwo abatutsi birwanagaho bahangana n’interahamwe zishaka kubica.
Usibye iyo minsi 13 avuga ko yamaze mu Ruhengeri, uregwa anavuga ko yavuyeyo arwaye akajya mu rugo we nyiyongere kuhava. Akavuga ko yatoye akabaraga ubwicanyi bwarabaye bityo nta ruhare yabugizemo kuko atari ahari.
Abatanze ubuhamya batesha agaciro iyi ‘Alibi’ barimo umugore we n’uwa Mwafrika, harimo abayisilamu bashyinguye, ndetse na bamwe mu bo bakoranaga.
Ku kazi nta ‘ordre de mission’ bamuhaye
Umutangabuhamya wumviswe ku munsi wa 8 w’urubanza, ni umuvugabutumwa w’imyaka 60. Yari umubitsi (comptable) wa Guest House ya Kibuye, aho Muhayimana yakoraga. Ni we wagombaga kwishyura Muhayimana amafaranga ya mission, ariko avuga ko atanazi uburyo iyo mission yasinywe, ngo yasinywe na Gérant Thacien (wari umucungamutungo).
Anemeza ko iyo mission itigeze igera kwa comptable kuko itari kuhava, kuko ngo izabaga zatangiwe amafaranga uwayakiriye yasinyagaho ko ayakiriye; ordre de mission igasigara.
Umucamanza ati, “Ikintangaza ntihariho aho ugiye muri mission agiye”.
Umusaza mutangabuhamya na we ati, “Mugenzure neza iyo document ko yujuje ibisabwa. Nkurikije uko iyo mission yanditse ni gendarmerie yari kuyishyura. Yari gusinyisha kuri gendarmerie ahageze, bakongera gusinya ko ahavuye tariki 27”.
Umucamanza: Imodoka ntiyari iya Guest House, kandi mission yasinyweho na Gerant ndetse uwari kwishyura yari gendarmerie. Urabona iyi document idateye amatsiko?
Umutangabuhamya: Nkurikije ibyo nababwiye byagombaga kuzuzwa ntabiriho, biteye impungenge rero.
Uregwa: Gendarmerie yanjyanye kuri Bar La Nature gufata imodoka Daihatsu ngo ntware umurambo wa Mwafrika. Umujandarume witwaga Bifalo yabwiye Gérant ko bansabye nkajya mu Ruhengeri.
Mission yari iya Jandarumori, banditseho voir la GD (kureba Jandarumori).
Abayisilamu bamuherekeje bajya gushyingura Mwafrika, bo bavuga ko bari bafite uruhushya rw’inzira rwanditseho amazina yabo yose.
Iki kibazo cyanabajijwe umugore w’uwashyingurwaga. Perezida ati, “Wamenya niba aba GD barakoze urwandiko rw’inzira”?
Umugore ati, “Yego rwariho aba GD n’abantu bandi bari mu modoka”.
Parties Civiles: Kuki utasinyishije aho wagiye ngo batereho cachet ko wahageze wanahavuye?
Uregwa: Igice kimwe cya Ruhengeri cyari mu maboko ya FPR ikindi imirimo yarahagaze.
Umugore nta mpapuro yamushyiriye
Abaregera indishyi (parties civiles ) nabo bahawe umwanya, bati “ Ese ubundi iyi nyandiko yari he mu 2014?” Ubwo ubwo ubanza ari mu gihe hakorwaga iperereza. Kuki muri perquisition (isaka) ko batayibonye?
Muhayimana uregwa avuga ko uwari umugore we yayimushyiriye muri Kenya, naho ngo abasaka ntibasatse amavalisi.
Ibi Perezida yabibajije umugore we niba hari impapuro yigeze umushyira? Maze umugore we ati, “Oya nta mpapuro namushyiriye”.
Abayisilamu ntibashyingura mu isanduku, bamaze amajoro abiri gusa
Abahagarariye abaregera indishyi babajije uregwa bati, “Kuki baguhaye ibyumweru bibiri ngo ujyane umurambo”?
Uregwa ati, “Nabanje gushaka isanduku, umunsi wa 2 turagenda. Abajandarume twajyanye bagiye gusura imiryango yabo na bagenzi babo ndabategereza”.
Umugore w’uwashyingurwaga, ndetse n’abayisilamu bashyinguye bavuga ko mu muco wa kiyisilamu badashyingura mu isansuku.
Umugore wa Mwafurika Fazali atuye i Musanze, ubuhamya bwe bwumviswe ari I Kigali hakoreshejwe iya kure. Avuga ko urupfu rw’umugabo we rwabaye hagati y’itariki 15 na 16 Mata 1994. Ndlr : Mu gihe ‘ordre de mission itangira tariki ya 14 Mata 1994.
Avuga ko umurambo waraye ku Kibuye bucya bawuzana ushyingurwa mu Ruhengeri. Ngo bavuye Kibuye mu gitondo bagerayo nimugoroba batwawe muri Daihatsu y’ubururu yari itwawe na Muhayimana Claude. Bagezeyo basanze iwabo w’umugabo bavuye aho bari bahungiye kuko bari bamenyeshejwe urupfu rwa Mwafurika.
Umushehe w’imyaka 67 avuga ko bajya gushyingura Mwafrika nta sanduku bamushyizemo, ko bamuzingiye mu mwenda w’umweru nk’umuco w’abayisilamu.
Uyu yamenye Mwafrika asengera ku musigiti wabo, abereka umugore we n’abana, bari batuye aho hafi ariko we yabaga mu kigo cya gendarmerie.
Avuga ko bapfushije umu gendarme w’umusilamu Mwafrika, bagaherekeza umudamu we gushyingura uwo murambo iwabo mu Ruhengeri
Imvura yaraguye, bubiriraho, yahise bwije cyane bacana amatara bamushyingura inyuma y’inzu.
Baraye aho bukeye barataha ariko bageze mu Byangabo aba gendarme bari kumwe bajya gusura imiryango yabo burira, baraye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira, bukeye basubira ku Kibuye bageze imuhira bwije. Imodoka bagiyemo yari daihatsu yari itwawe na Claude Muhayimana.
Undi muyisilamu waherekeje umurambo wa Mwafrika ugiye gushyingurwa mu Ruhengeri, nawe yemeje ko baraye amajoro abiri mu Ruhengeri bityo ko ku munsi wa 3 baraye ku Kibuye. Ndlr : Aho kuba 13 nk’uko uregwa abigaragaza kuri ‘ordre de mission’.


