Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan avuga ko mu masaa tanu y’ejo ku wa 17 Kamena 2021 urugo rwe rwatewe n’abantu bataramenyekana bari bitwaje amapingu, akeka ko bamushakaga ku ngufu.
Umukozi wo mu rugo wa Cyuma yabwiye itangazamakuru ko abashakaga umukoresha we bari bambaye imyenda ya gisivili, bari mu modoka y’umweru ya Vigo ifite ibirahuri byijimye.
Uyu mukozi yagize ati: “Navuye mu rugo ngiye ku muhanda, hanyuma mvuye ku muhanda ngeze hano kuri gate yacu nteye nk’intambwe nk’ebyiri ngo ninjire mu gipangu, mbona imodoka yari iri guturuka hano imbere gatoya, inkubita amahoni, sinabyitaho ngira ngo wenda n’abandi bantu bari hano hafi aha ngaha wenda bashobora kuba baziranye.”
Yakomeje avuga ati: “Ngikata kale ya mbere, imodoka iba ingezeho hano imbere y’igipangu, baba barambwiye ngo ‘tsss weee kado ngwino hano’. Mba ndaje, umugabo umwe wari urimo ameze nk’umusore, aba arambwiye ngo Dieudonne arimo? Mba ndamubwiye ngo nta wuhari, yagiye mu ntara.”
Uyu mugabo/umusore ngo yahise ababara, uyu mukozi amubaza ati: “None se naza, ndamubwira ko ari bande bamushakaga?” Ngo yamusubije ati “Ubwo se uri kuvuga iki wa ngegera we?”
Uyu mukozi avuga ko yahise yinjira mu gipangu, arakinga, abaje gushaka Cyuma bahita binjira mu modoka, basubira iyo bari bavuye.
Nyuma y’aho, uyu mukozi avuga ko yahagaze hejuru ku gipangu areba aho aba bashakaga Cyuma bari bahagaze, abona bahataye ibyo yita ibikomo byagaragaye ko ari amapingu yanditseho ‘RNP’, afite nimero 1536.

Cyuma utuye mu mujyi wa Kigali yavuye aho yari yagiye, agera ku rugo rwe, asobanurira itangazamakuru ko iby’aba bantu bamushakaga yabimenyeshejwe n’umukozi we wamwandikiye ubutumwa bugufi, ubwo yari mu kiganiro mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Yavuze ko akimara kumenyeshwa iki kibazo, yahise yandikira Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ubutumwa bugufi, ati: “Mubwira ko hari abantu bageze iwanjye, tutavuganye, ntazi, bahataye ibintu. Kwari ukugira ngo mumenyeshe, mu kanya bitaza kuvugwa ngo tumufatanye ibikomo (amapingu).”
Uyu munyamakuru kandi avuga ko yageze mu rugo, afotora aya mapingu, ifoto ayoherereza Umuvugizi wa Polisi. Avuga ko kandi iki kibazo yanakimenyesheje umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, amubwira ko agiye kugikurikirana.
Bigaragara ko ubwo Cyuma yatabaje inzego za Leta zirimo urw’Ubugenzacyaha na Polisi y’u Rwanda anakoresheje urubuga rwa Twitter. Saa kumi n’imwe n’iminota 10 z’umugoroba wo kuri uyu wa 17 Kamena 2021, yanditseho ati: “Ndatabaza ku mpamvu z’umutekano muke, ku isaha ya 11h50 mu rugo iwanjye haje abantu bambaye civile bari muri Vigo banshaka ku ngufu, ariko bahataye amapingu ya Rwanda National Police afite nimero 1536 ariko kugeza ubu ntabwo Police iraza.”
BWIZA yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera niba uru rwego rwamenye ikibazo cya Cyuma warutabaje, yemeza ko uyu munyamakuru yamwandikiye ubutumwa bugufi, amugira inama yo gutanga ikirego.
CP Kabera yagize ati: “Yego yanyoherereje ubutumwa bugufi. Namugiriye inama ko yatanga ikirego.”
Iki gitangazamakuru cyamubajije niba Polisi nta perereza ikora ku buryo aba bantu babonye amapingu y’uru rwego, asubiza ko mu gihe hakabaye ikibazo nk’iki, bafatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gukora iperereza. Yagize ati: “Icyo gihe urwego rushinzwe gukora iperereza rukorana na polisi ku bibazo cy’ayo mapingu.”
RIB nayo nk’urwego rwatabajwe, runashinzwe gukora iperereza, ntacyo iratangaza ku kibazo cy’uyu munyamakuru.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


