Urujya n’uruza rwari rwahagaze ku Mupaka wa Rusizi ya I rwasubukuwe

Sangiza iyi nkuru

Abanyekongo n’Abanyarwanda bongeye kwemererwa kwambuka Umupaka wa Rusizi ya mbere utandukanya ibihugu byombi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama.

Ibi byaje nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rusubije inyuma ku mupaka Abanyekongo bo muri Teritwari ya Mwenga, ahantu hagaragaye abarwayi ba Ebola babiri.

Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko kuwa Mbere ibihumbi by’Abanyekongo n’Abanyarwanda byahuye n’ingorane zo kwambuka umupaka wa Rusizi ya Mbere. U Rwanda rwavugaga ko abafite amakarita agaragaza ko bakomoka muri Teritwari ya Mwenga bashobora kuzana Ebola.

Mu gisa nko kwihorera, Congo nayo yabujije Abanyarwanda kwambuka umupaka ngo bajye I Bukavu.

Uruhande rw’u Rwanda ariko ngo ntirwatinze kugira icyo rukora nk’uko inkuru ikomeza ivuga. Kuwa Mbere, itsinda ryari riturutse I Kigali ryabonanye n’abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyepfo I Bukavu.

Impande zombie nibwo zemeranyije kureka abaturage batagaragaza ibimenyetso by’indwara ya Ebola gutambuka hatitawe ku gace baba baturutsemo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *