Urukiko rwa gisirikare rw’i Kanombe rwasubitse urubanza abasirikare batanu n’umusivili umwe bajuriyemo, ku byaha by’ihohoterwa bashinjwa gukorera abaturage bo mu mudugudu ya Kangondo II, mu murenge wa Remera ho mu karere ka Gasabo.
Uko ari batandatu bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha abaturage imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse no gukubita no gukomeretsa. Ku wa 13 Gicurasi 2020, Urukiko rwari rwafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo iminsi 30 aba basirikare, ku mpamvu uurukiko rwagaragaje z’uko ibyaha bakurikiranweho bifite uburemere, bityo bakaba bagomba kuburana bafunze. Abashinjwa barimo Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidèle, Pte Gatete François, Pte Gahimba na Pte Twagirimana Theonetse , n’umusivili witwa Mukamurisa Diane warekuwe nyuma y’aho bigaragaye ko afite uruhinja. Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gicurasi 2020, abaregwa bose bitabye urukiko ngo baburane ku bujurire bwabo, gusa nta wubunganira mu mategeko bari bafite. Nyuma yo kongera kwibutsa imyirondoro y’abaregwa no gusoma ingingo zitandukanye bashingiyeho bajurira, bagaragaje ko bafite imbogamizi z’uko nta mwunganizi bafite, bityo bakaba batiteguye kuburana. Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko mu matariki atandukanye ya Werurwe 2020, aba basirikare batanu bagiye bahabwa akazi ko gukora izamu n’irondo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo, ariko byagera nijoro bakahava bajya gukorera aho batabwiwe. Urukiko rwasabye abaregwa ko bagomba kumenyesha umwunganizi wabo ko agomba kuzaboneka ejo, bitaba ibyo bakazaburana batunganiwe. Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ku cyemezo cyo gusubika iburanisha ry’uyu munsi, buvuga ko bushingiye ku kuba abaregwa nta ruhare rugaragara bagize mu kutaboneka k’ubunganira mu mategeko kandi amategeko abemerera kuburana bunganiwe, bwemeranya n’umwanzuro w’urukiko. Urubanza rukazakomeza ejo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020, saa yine zuzuye.
Soma iyi nkuru ukubiyemo ibyo bashinjwa: Abasirikare bakekwaho guhohotera abaturage ba Bannyahe bahakanye ibyo baregwa


