Urukiko rwategetse igifungo cy’iminsi 30 ku basirikare bakurikiranweho guhohotera abagore

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa gisirikare, kuri uyu wa 13 Gicuransi 2020, rwategetse ko abasirikare 5 n’umusivire 1 bakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe bagikurikiranyweho ibyaha birimo guhohotera no gusambanya abagore ku ngufu bo mu gace ka Bannyahe ho mu murenge wa Remera.

Abaregwa bireguye bavuga ko batageze mu gace bivugwa ko kabereyemo ibi byaha ko batanahazi kuko ari bwo bari bagisoza amasomo yabo ya gisirikare , gusa umucamanza we akomeza gushimangira ikifuzo cy’ubushinjacyaha ko hakiri impamvu zituma hakekwa ko abaregwa ko bakoze ibyaha bakurikiranyweho, ibintu yavuze ko bishingiye ku nyandikomvugo z’abaregwa n’iz’abatangabuhamya zigaragaza uruhare rw’abasirikare babiri mu gusambanya abagore ku ngufu.

Nyuma y’uko abahohotewe bavuze ko batabashije kumenya amazina y’ababahohoteye kuko bari babanje kuvana amazina yabo ku mpuzankano ya gisirikare, abaturage bajyanywe mu kigo kibamo abasirikare cya Kami maze Private Ndayishimiye Patrick w’imyaka 27 na Fidele Nishimwe we w’imyaka 23 bo muri batayo ya 53 baba ari bo batungwa agatoki.

Uretse kuba abasirikare baregwaga bananiwe gusobanura uko bageze ahabereye icyaha, urukiko ngo rwabonye n’ibimenyetso bigaragaza ko aba basirikare mbere yo gufata abagore ku ngufu babanje gukubita no gukomeretsa abagabo babo.

Mu basirikare bandi baregwa harimo Gatete Francois, Gahirwa John na Theoneste Twagirimana, gusa bo umucamanza asanga nta bimenyetso bikomeye byerekana ko babaye abafatanyacyaha mu cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nubwo hari ibimenyetso byerekana ko barenze ku mategeko y’izamu ndetse no guhishira ibyaha byakozwe na bagenzi babo.

Umunyerondo Donath Ntakaziraho, yavanywe mu cyaha cyo gufata ku ngufu ariko hakaba hari ibimenyetso bimugaragaza nk’umufatanyacyaha mu byaha byakozwe n’abasirikare byo gukubita no gukomeretsa.

Mu gihe hagitegurwa urubanza mu mizi, urukiko rwategetse ko aba batandatu barimo umusivire umwe bafungwa iminsi 30.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *