Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere rwategetse ko Nshimyumuremyi Félix uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (Rwanda Housing Authority) afungwa by’agatetanyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.
Uru rukiko kandi rwategetse ko Mugisha Alexis Emile bareganwa na we afungwa muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo.
Yaba Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile ubwo urubanza rwasomwaga ntabwo bari mu cyumba cy’urukiko.
Abanyamategeko babo babo na bo ntabwo baje gusomerwa, yemwe n’ubushinjacyaha ntibwahagaragaye.
Mu cyumba cy’urukiko cyakora hari harimo bamwe bo mu miryango y’aberegwa.
Saa kumi n’igice ni bwo inteko y’umucamanza umwe yasomye icyemezo cy’uranza ruregwamo Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile.
Uru rubanza rwaherukaga kuburanshwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 10 Werurwe 2022.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ni rwo rwaburanishije uru rubanza.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko abaregwa bose yaba Nshyimyumuyemyi Felix uyobora RHA na Mugisha Alexis Emile bose bafungwa by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, kubera uburemere bw’icyaha bakoze.
Uru rubanza ubwo rwaburanishwaga Mugisha Alexis Emile we yaburanye yemera icyaha, na ho Nshimyumuremyi aburana agihakana. We yavugaga ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana.
Mu iburanisha ryabo bombi bari basabye Urukiko kubarekura by’agateganyo.
Icyemezo cy’urukiko umucamanza yategetse ko Nshyimyumuremyi Felix afungwa muri Gereza ya Nyarugenge iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ry’ubushinjacyaha rigikomeje.
Urukiko rwanategetse ko Mugisha Alexis Emile nawe Afungwa Iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.
Nshimyumuremyi Felix afunzwe nyuma y’aho uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa RHA, Serubibi Eric, nawe arafunze na we akurikiranyweho icyaha cya ruswa.
Inkuru: @Nkundineza Jean Paul


