Leta zunze ubumwe za Amerika, USA, zagumishijeho ibihano zafatiye bwa mbere abakomeye muri Uganda mu mwaka wâ2021, hashingiwe ku kuba batarubahirije ibyo zabasabye.
Ibi bihano byari byaratangajwe nâibiro bya USA bishinzwe ububanyi nâamahanga mu 2021 hashingiwe ku myitwarire mibi yaranze amatora yâUmukuru wâIgihugu yabaye, ikanaba nyuma yâaho.
Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023 yasobanuye icyo gihe yasabye Leta ya Uganda kugira ibyo ivugurura ku ihame rya demukarasi, ikanakurikirana abagize uruhare muri aya matora âyagaragayemo inengeâ, abayoboye ibikorwa byâurugomo, bakanatera abandi ubwoba.
Blinken yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kugumishaho ibi bihano ku bayobozi bo muri Uganda nâababaye bo, kimwe nâabandi bagize uruhare mu gusubiza inyuma demukarasi, bakatuma habaho ikandamiza ryâabantu bari mu kaga.
Abari mu kaga uyu muyobozi yasobanuye ko barimo: impirimbanyi zâibidukikije, abarwanirira uburenganzira bwâikiremwamuntu, abanyamakuru, abo mu muryango wâabaryamana bahuje ibitsina nâabihinduza ibitsina ndetse nâabo mu miryango ya gisivili.
Ibihano aba bantu bagumishirijweho ni ibyo kwimwa icyangombwa cyemerera umuntu kuba byâagateganyo mu gihugu cyâamahanga kizwi nka âvisaâ, kandi ngo nâabafitanye isano na bo mu buryo bwâako kanya ntibazabihabwa.
Blinken yasabye Leta ya Uganda gutera intambwe mu rwego rwa demukarasi no kurinda uburenganzira bwâikiremwamuntu kugira ngo umubano wâibihugu byombi urambe ku bwâineza yâababituyemo.


