Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yatangaje ko uzegukana ikamba ry’irushanwa ry’ubwiza ryo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, Miss East Africa, azahembwa imodoka ya Nissan Xtrail 2021 ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 44,000 angana n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni 44.3.
Miss Mutesi muri ubu butumwa buri kuri Twitter buherekeje amafoto atatu y’iyi modoka y’umweru, yatangaje ko uzegukana iri rushanwa azajya ahabwa umushahara w’ukwezi wa $1500; arenga miliyoni 1.5 Frw.
Uzegukana ikamba ry’igisonga cya mbere muri iri rushanwa (First Runner Up), azahembwa $5000, igisonga cya kabiri (Second Runner Up) gihembwe $3000.
Miss Mutesi ni umwe mu b’imbere bari gutegura iri rushanwa, nyuma yo kugirwa Visi Perezida waryo. Byitezwe ko rizitabirwa n’abakobwa baturuka mu bihugu 16 bigize aka karere birimo: u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Ethiopia, Eritrea na Sudani y’Epfo.



