Wari uzi uko Ubuki bukingira ubuzima ?

Sangiza iyi nkuru

Ubuki nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bukomoka ku nzuki. Bukaba bushobora kuba ikinyobwa cyangwa ikiribwa bitewe nuko wifuza gutegura ifunguro ryawe.

Uruyuki ni agakoko gato kaguruka gakora ubuki kabukuye ku ndabo z’ibiti binyuranye, akaba ariyo mpamvu mu buki habonekamo uruhurirane rw’intunga mubiri nyinshi zikomokamo umuti w’indwara zisaga 50.

Amoko y’inzuki

Amoko y’inzuki azwi cyane ni ayo mu bwoko bwa Apis mellifica , Apis dorsata , Apis florea na Apis cerana . Cyakora inzuki abavumvu bakunze kworora ni izo mu bwoko bwa Apis mellifica , nazo zikaba zigabanyijemo ibice byinshi, ukurikije uturere zigenda zibonekamo.

14009790_1244020298943387_1058196997_n

Ubutaha mubyifuje twazabaganiriza ku bwoko bwazo bugera kuri 20 dore ko zigira gahunda igaragaza ko zigira ubwenge buhanitse mu mibereho yazo.

Muri izo nzuki zose, iziboneka mu Rwanda ni izitwa Apis mellifica adansoni . Hari ubundi bwoko bw’inzuki bita mu kinyarwanda ubuhura (mellipona depressives). Izo nzuki ntizigira urubori, nta n’ubwo zubaka ibinyagu, ahubwo zishyira ubuki mu bihuku by’imiswa, mu binogo byafukutse mu biti, cyangwa mu myenge igenda isigara mu nkuta z’amazu.

Ubu bukaba ari ubuki buryoha kurusha ubwo dukunze kubona nk’uko bitangazwa na Olivier w’i Sennes Umworozi w’inzuki mu gitabo cye yise Theatre d’agriculture et menages des champs.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umumaro w’ubuki

Ubuki n’ingira kamaro, kwirinda birusha kwivuza. Iyo uriye ubuki uba wikingiye indwara nyinshi. Murizo twavuga:

Indwara z’umutima na Kanseri

Buringaniza umuvuduko w’amaraso akagenda kuri gahunda.

Uburibwe bwo mu nda

Ubuki ni umuti ukomeye wakoresha mu gihe wumva uri kuribwa mu nda.

Burwanya udukoko

Bufite ubushobozi bwo kurwanya udukoko dutera indwara twinjira mu ruhu cyangwa mu mubiri mu buryo butandukanye (bacteries).

Bugenzura urugero rw’isukari

Ubuki bufite ubushobozi bwo kugenzura urugero rw’isukari mu mubiri kandi bugafasha gusubirana ingufu kurusha ibindi biribwa cyangwa ibinyobwa biryohera.

Burinda inkorora n’ibibazo byo mu myanya y’ubuhumekero

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 110 bari barwaye inkorora, bwasanze ubuki bukora cyane ku nkorora kurusha umuti witwa dextromethorphan.

13956779_1244020475610036_1238315478_n

Butuma ugira uruhu rwiza

Ubuki bukoreshwa mu gukora amavuta yo kwisiga. Nkuko ubuki bukoreshwa mu miti y’amoko menshi, usanga amavuta burimo atuma umuntu ahorana itoto n’uruhu rwiza.

Buvura ubushye

Ubuki bufite akamaro ko kugira uruhu rutoshye, kuvura ubushye, kurwanya ubukonje mu mubiri n’ibindi.

Akamaro k’ubuki ni kenshi, si ngombwa gutegereza ko urwara, Bwibitseho ibivumbikisho bitangaje birwanya indwara.

Dr Paul Juan, umuhanga wakoze ubushakashatsi ku buki avuga ko ibikomoka ku nzuki bikoreshwa mu buvuzi bw’indwara zirenga 50 zirimo asima, indwara zo mu muhogo, iz’uruhu, izo mu kanwa, ubushye, kubabara mu mutwe, inkorora, bushyira kuri gahunda umuvuduko w’amaraso, indwara y’umwijima, giripe, ibicurane, umunaniro n’izindi.

Koresha ubuki urebe impinduka. Niba utajyaga ubukoresha, bitangire ubu bizakurinda indwara nyinshi mu buzima bwawe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

KAYIGANA Victor@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *