Mu Kuboza 1997, Leta ya Zambia yatangaje ko haburijwemo coup d’etat yari yateguwe n’abasirikare. Ni itangazo ryatanzwe nyuma y’amasaha atatu ibaye ubwo Abanyazambiya babyutse mu gitondo bakumva amakuru y’itsinda rito ryiyitaga Inama y’agakiza k’igihugu (National Redemption Council) rivuga ko rimaze gufata igihugu muri operasiyo yiswe ‘Born Again’.
Uwayoboye iyi coup d’etat wiyitaga Captain Solo (amazina ye ni Capt Steven Lungu) yinjiye muri studio ya radiyo y’igihugu, avuga ko Malayika ari we wamutumye ngo aze ayobore igihugu. Yagize ati: ”Nabonye Malayika ampa ubutumwa buvuga ko ubutegetsi bugomba kuvanwaho.”
Mu masaha makeya yakurikiyeho akimara gutanga iryo tangazo, Perezida Frederick Chiluba yahise yumvikana kuri radiyo avuga ko abateguye coup d’etat bamaze gutabwa muri yombi, ibintu byose igisirikare cyamaze kubishyira ku murongo. Yagize ati: “Umwanzi yamaze gutsindwa, Abanyazambiya mwe guterwa ubwoba n’uwari we wese. Ibintu byasubijwe mu buryo hari umutuzo”.
Mu gitondo cya kare ku itariki 28 Ukuboza ni bwo Captain Solo ni bwo yatangaje yafashe igihugu, muri operasiyo yarimo abantu babarirwa muri 48. Binjiye ku cyicaro gikuru cy’igitangazamakuru cya Leta bafite imbunda nini cyane mu bimodoka byari bibatwaye.
Ubwo hatangiye kumvikana urusaku rwi’mbunda ntoya hafi ya radiyo y’igihugu ndetse n’inzu ya Perezida. Benshi babyumvaga batangiye kuvuga ko ari ryo herezo rya Perezida Chiluba.
Nubwo abasirikare n’abateguye coup d’etat bari bateye radiyo y’igihugu n’inyubako ya Perezida, habayeho guhangana gakeya, maze benshi mu bari bateguye iyo coup d’etat barafatwa barafungwa.
Capt Solo amaze kubona nta handi ho guhungira, yegereye icyobo cyari hafi aho bajugunyagamo imyanda (ikimoteri), maze aba ariho yihisha ariko nyuma aza gufatwa. Bamwe mu basirikare baramunnyeze cyane bati “Dore uwashakaga kuba Perezida ari kwihisha mu myanda. Ese igihugu yari kukiyoborera mu myanda?”
Kugerageza guhirika Chiluba byari ubuswa bitewe n’uburyo byakozwemo, ni yo mpamvu byaburijwemo mu buryo bworoshye.
Ikinyamakuru independent cyagize kiti: “Na Captain Solo avugira kuri radiy ko inama y’agakiza k’igihugu yafashe igihugu kandi na Chiluba ahawe isaha imwe akaba yamaze kumanika amaboko. Ijwi rye ryagendaga ricikagurikamo humvikana andi majwi y’aabakobwa, bivugwa ko ayo majwi yari ayabakobwa bakoraga kuri iyo radiyo, bumvikanaga bavuga ko Solo atabasha kuyobora igihugu. Uretse kuba abateguye coup d’etat baramennye inzugi, abanyamakuru bavuze ko ntakintu gihambaye cyari cyari cyahabaye.”
Icyo gihe Perezida Chiluba yumvikanye aganira na Reuters, agira ati: “Ndashaka kuburira ababikoze ko ushaka kuzamuka azamanurwa n’inkota”.
Solo nyuma yo kumara imyaka 13 muri gereza, yahawe imbabazi za Perezida maze muri Kanama 2012 apfa azize indwara y’igituntu yarwaye ubwo yari muri gereza.
Zambia yari igihugu kitigeze kirangwamo imbururu mbere y’1997 ubwo habaga coup d’etat, ndetse n’igihe habaga amatora yahuje amashyaka menshi, Movement for Multiparty Democracy ya Chiluba ryatsindaga United Independence ya Kenneth Kaunda wapfuye muri Kamena 2021, nta mvururu zabaye mu guhererekanya ubutegetsi.
Yanditswe na Niyobuhungiro David


