Yivuganye indaya bararanye arangije yishyikiriza polisi

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cyo mu Karere ka Mbarara mu gihugu cya Uganda cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 52 wanize indaya bari bararanye kugeza ishizemo umwuka.

Uwatawe muri yombi ni uwitwa Brian Kamusiime wo mu Kagari ka Rwibare, mu mujyi wa Rutoma, mu Karere ka Mbarara.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi muri Rwizi, ASP Samson Kasasira, uwatawe muri yombi ashinjwa kuba yaranize umukobwa ukora akazi k’uburaya witwa Scovia kugeza ashizemo umwuka.

Ibi bbikaba byarabaye kuwa gatanu ushize bibereye muri One Love Guest House, ariko umurambo wa Scovia ugaragara bukeye bwaho kuwa gatandatu abayobozi bamaze kwinjira mu cyumba yiciwemo.

Uyu mugabo watawe muri yombi akaba yabwiye kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda dukesha iyi nkuru, ko yishe Scovia amuziza kumwibira amashilingi miliyoni 2 yari yabitse ateganya kuguramo ubutaka.

Nyuma yo gukora amahano nk’uko inkuru ikomeza ivuga, Kamusiime ubwe yishyikirije polisi kuwa Mbere, ahita atabwa muri yombi ashinjwa icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwo hejuru nk’uko byemezwa na ASP Kasasira.

Umurambo wa Scovia wahise ujyanwa mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Mbarara ngo ubanze gukorerwa ibizamini.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *