Herbert Mwale wigeze kwiyamamariza umwanya w’umudepite muri Repubulika ya Zambia, yitabaje urukiko nyuma yo kugirana ubwumvikane buke n’umukobwa witwa Natasha Chabinga mu gihe bari gutera akabariro.
Nk’uko igitangazamakuru cyabitangaje, iburanisha ryabereye mu rukiko rwa Ndola kuri uyu wa 24 Nyakanga 2021, Mwale w’imyaka 51 y’amavuko asobanura ko saa tanu z’ijoro ryo ku wa 18 Mata 2021 ari bwo yatwaye uyu mukobwa mu modoka ye, ajya kumukodeshereza icyumba cyo kuraramo, kuko atashoboraga gutaha kuko bwari bwije.
Mwale yemeza ko bombi bararanye muri icyo cyumba, umukobwa amwiba iPhone n’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu (Kwacha) 4000.
Natasha mu kwisobanura, yavuze ko uyu mugabo abeshya. Ngo uwo munsi hari hagati ya saa moya na saa mbiri z’ijoro, ari kumwe n’abakobwa bagenzi be, uyu mugabo aparika imodoka mu gace ka Ndola aho bari bategereje bisi ibatwara mu rugo, amubwira ko yamukunze, anamusaba ko bajyana.
Yagize ati: “Twari tugiye gutega bisi itujyana mu rugo, ubwo twari duhagaze ku muhanda, umugabo ahagarika imodoka ye maze ambwira ko yankunze, ko ashaka ko tujyana.”
Hakurikiyeho ubwumvikane, bemeranya kujyana mu cyumba abashyitsi bararamo, amusezeranya kumwishyura Kwacha 200 kugira ngo batere akabariro by’igihe gito, umukobwa arabyemera.
Natasha yabwiye umucamanza ko we na Mwale baryamanye inshuro eshatu, umugabo amusabye inshuro ya kane, arabyanga, umukobwa afata icyemezo cyo gutoroka.
Ati: “Yakuyemo imyenda, ayishyira ku meza, ansaba nanjye gukuramo, ubwo ni bwo nakuyemo. Yatangiye turu (round) ya mbere, akurikizaho iya kabiri n’iya gatatu. Ariko ubwo yansabaga iya kane, nahise nsohoka mu cyumba, ndihisha, ankurikira yambaye ubusa, anshakisha.”
Ubu bwumvikane buke bushingiye ku nshuro ya kane yo gutera akabariro ni yo yatumye Mwale ajyana Natasha mu rukiko. Mu kanya kashize iburanisha ryari rikomeje.


