Igisirikare cya Zimbabwe kizwi nka ZNA cyugarijwe n’ubukene bwo kubura ibyo kurya bwatumye leta ifata icyemezo cyo gusezerera abasirikare bakajya kuruhukira mu ngo zabo.
Muri iki gihe igisirikare cya leta (ZNA) cyugarijwe n’ubukene no kubura amafunguro umwaka ushize ubuyobozi bw’igisirikare muri iki gihugu bwari bwashyizeho itegeko ryo guha bamwe mu basirikare ikiruhuko bakajya mu miryango yabo, bigakorwa mu rwego rwo gufatira ingamba ikibazo k’inzara iri mu bigo bya gisirikare hirya no hino mu gihugu.

Ikinyamakuru The Zimbabwe Independent kiravuga ko gifite amakuru aturuka mu gisirikare cya Zimbabwe avuga ko mu cyumweru gishize igisirikare cyakoraga akazi ari nta biryo byo kugaburira abasirikare gifite bigatuma abasirikare ku giti cyabo bishakira uburyo bwo kubona ibyo kurya mu buryo bufifise .
Ushinzwe itangazamakuru mu gisirikare Alphios Makatore yahakanye aya makuru ariko yemera ko mu gisirikare hari ikibazo cy’ubukungu butifashe neza birimo kugira ingaruka ku bikorwa byabo.
Alphios ati : ibyo kuvuga ngo mu gisirikare cya Zimbabwe dufite ikibazo cy’ibiribwa ntabwo aribyo, gahunda yo kugeza ibiribwa ku ngabo irakorwa uko bisanzwe , ariko nk’urwego nk’zindi zose mu gihugu ntururabasha kwikura mu bibazo by’ubukungu dufite.
Ni ubwo umuvugizi aterura ngo yemeze ko igisirikare cyugarijwe n’inzara, ahari amakuru avuga ko ikibazo k’ibiribwa giteye ubwoba muri iki gihe mu gisirikare cya Zimbabwe.aho bavuga ko kuva kuwa gatanu w’iki cyumeru dusoza mu gace ka Gutu nta biribwa byigeze bigera mu ngabo ziri ahitwa 4,2 Comat group.
Muri iki cyumweru nanone Minisitiri w’ingabo Sydney Sekeramayi akaba yaremeje ko ibintu bitameze neza mu gisirikare, ariko akavuga ko leta irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo serivisi bageza ku basirikare .
Aganira n’abakomando n’abandi basirikare bakuru bari mu ishuli rya gisirikare yagize ati: Ndabizi ubu dufite imbogamizi, ibikenerwa ntibihagije , ariko nabizeza ko guverinoma irimo gukora ibishoboka byose mu mbaraga zayo kugira ngo tubabonere amacumbi .
Amakuru ava mu basirikare ubwabo akavuga ko ingabo ziheruka umuceri wonyine woherejwe kuwa kabiri w’icyumweru gishize bakaba badafite icyizere ko hari ibindi bazaza.
Amakuru atangwa n’ingabo zo muri batayo y’ahitwa Cranborne yavugaga ko kuva muri Mutarama ibiryo byagezwaga ku basirikare byari bike cyane . Ntitukigira amafunguro ya mu gitondo(icyayi n’umugati), Ibya sasita biratangwa ariko nabyo biribwa n’abasirikare bake bo mu rwego rwo hejuru kuko ibyinshi biba ari ibishyimbo n’amashu gusa, iyo atari ibishyimbo n’imboga ibindi biba amata nabyo biva mu ikusanyirizo ry’amata ry’ahitwa Gushungo.
Andi makuru ava mu kigo cya gisirikare cy’ahitwa Bulawayo ya mbere na Imbizo ngo nibo bibasiwe cyane n’ibura ry’ibiryo ari nabyo byatumye abasikare n’abandi barimo gutozwa igisirikare babayeho nabi bakaba hari abatangiye kwinubira guhora barya amashu n’ibishyimbo gusa.
Kuva mu 2013 igisirikare cya Zimbawe cyagiye kigira ibibazo byo gukora kidafite ingengo y’imari ihagije ari nabyo byatumwe bamwe mu bakuru b’ingabo bategeka abasirikare kwishakira amacumbi mu rwego rwo kugabanya umubare w’abasirikare baba mu bigo.
Byaje kugera aho Minisiteri y’ingabo yasabye minisiteiri w’imari n’igenamigambi Patrick Chanamasa kuzamuha nibura miliyoni 358 z’amadolari y’amerika nk’ingengo y’imari y’umuwaka w’2016.
Umwaka ushize igisiriare cya Zimbawe cyari cyategetse abasirikare kujya mu kiruhuko cy’ukwezi mu rwego rwo kugabanya amafaranga agenda mu kugura ibiryo n’ibidni nkenerwa mu gisirikare.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


