Mu ijoro ryakeye mu gitaramo cya Platini P, abakobwa ba Jay Polly bahawe asaga Miliyoni 16Frw yo kubafasha kugira ubuzima buzira umuze.
Ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2024 mu ihema rya Camp Kigali habereye igitaramo ’Baba Xperience’ cya Platini, aho cyari cyahuruje imbaga y’abantu.
Abakobwa ba Jay Polly uko ari babiri bari baherekejwe n’umubyeyi wabo, bagiriye umugisha muri iki gitaramo aho bahawe arenga Miliyoni 16Frw.
Ubwo yari ari ku rubyiniro, Platini P yafashe umwanya ahamagara abana ba Jay Polly, avuga ko abahaye Miliyoni 1Frw, asaba n’undi wese ufite ubushake ko yakwitanga.
Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo, kompanyi imwe yemeye kuzishyura umwaka w’amashuri, umubyeyi wavuye mu Bufaransa yemera undi mwaka wo kuzabishyurira, na Alliah Cool aritanga.
Abandi nabo baje kugenda bemera ko bageneye aba bana impano y’amafaranga, muri abo harimo kompanyi zitandukanye.
Abitanze bose hamwe batanze agera muri Miliyoni 16Frw.
Abitanze ni:
Kompanyi 4 zitanze Miliyoni 6Frw, Coach Gael, Ishimwe Clement na Nemeye Platini batanze Miliyini 2Frw umwe umwe.
The Choice, Rocky Entertainment, Ishusho Art na Alliah Cool batanze Miliyoni 4Frw.
Sharifa umwe mu babyeyi babyaranye na nyakwigendera Jay Polly yagize ati: ”Mu izina rya Jay Polly turabashimiye cyane ndimo ndarira sinari byiteze ndabashimiye.”
Nemeye Platini yavuze ko azakurikirana ko iki gikorwa gishyirwa mu bikorwa, agenda ahamagara umwe ku wundi mu bitanze.
Tanga igitekerezo