Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryahinduye izina riva Ku kwitwa ’Province de l’Eglise Anglicane au Rwanda’ ryitwa ’Eglise Anglicane du Rwanda’ mu rwego rwo kwiyambura izina rya gikoloni.
Musenyeri Dr Laurent Mbanda uyobora ‘Eglise Anglicane du Rwanda yabitangaje muri iki cyumweru mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi wa GAFCON nk’uko ikinyamakuru The Church Times cyo mu Bwongereza kibitangaza.
Yagize ati “ Gukuraho ijambo ‘Province’ [Intara] ni impinduka nini cyane. Ntabwo turi ishami. Hari abashaka ko wumva ko kugira ngo ube Umwangilikani ugomba kubyemererwa na Centebury [ mu Bwongereza aho cyicaro gikuru cya Angilikani ku Isi kiba], ariko abo turi bo nicyo kiza mbere binyuze muri Bibiliya n’umurage wa dogotitrine muri Yesu.”
Yakomeje agira ati “ Amasezerano ya Yerusalemu mu 200 yanzuye ko dushobora kwemera umwanzuro uvuga ko turi itorero rifite imiterere ya gikolon. Dushaka kuba abakoloni b’ijuru!
Musenyeri Dr Laurent Mbanda, umwe mu bagize akanama ka GAFCON yanditse iyi baruwa abisabwe n’Umuyobozi w’Itprero Anagilikani muri Amerika y’Amajyaruguru, Dr Foley Beach.
Avuga kuri iki cyemezo kuwa Mbere w’iki cyumweru, Umuvugizi w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi, Rt Revd Dr Josiah Idowu-Fearon, yavuze ko n’ubusanzwe andi matorero atakoresha ijambo Province (Intara mu mazina yayo).
Ati “ Intara z’Itorero Angilikani si ishami ry’uwo ari we wese. Kuva mu nama ya Lambeth mu 1876, byari ibintu bitemewe (…). Buri Ntara irigenga kuko turi abavandimwe muri Kristo. Itorero Angilikani rishingiye ku buvandimwe n’umubano, impano y’ubuntu bw’Imana n’urukundo. Nta kindi kiri munsi y’ibyo cyangwa kibirenze. Nta na rimwe intara yabaye ishami rya Centebury.”
Avuga ko basengera Itorero ryo mu Rwanda na Dr Mbanda nk’abavandimwe mu masengesho.
[penci_related_posts dis_pview="no" dis_pdate="no" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" withids="" displayby="recent_posts" orderby="rand"]
Mbanda kandi ngo muri iyo baruwa yavuze ko buri Diyosezi yo mu Rwanda, yahawe moto mu rwego koroshya ingendo z’iyogezabutumwa.
Inama ya GAFCON iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali kuva kuwa 9 kugeza kuwa 14 Kamena umwaka utaha wa 2020.
Tanga igitekerezo