Umupasiteri uzwi cyane mu Mujyi wa Kampala, Aloysius Bugingo yongeye guhura n’ababyeyi be b’Abanyarwanda bari baratandukanye ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiraga mu 1990.
Mu ijoro ryo kuwa 4 Ukwakira 2019, amarira avanze n’ibyishimo yatashye abari kuri Sitade ya Namboole, ubwo Pasiteri Bugingo yari yongeye guhura n’ababyeyi be.
Nyina yabwiye Bugingo wari upfukamye asaba umugisha ati “ Imana ni yo izi impamvu twatandukanye ariko uyu munsi ikaba yaduhuje. Turimo kureba n’amaso ibyo umuhungu wacu yagezeho. Warakoze muhungu wanjye, iyo hataba gukora cyane ibi ntuba warabigezeho.”
Bugingo nk’uko abyivugira, yasigaye arerwa na nyirarume yemeza ko yamufashe nabi. Ngo aho kumjyana ku ishuri, yamushyize mu nka ze araragira karahava kugeza ubwo atorotse yuriye igikamyo akajya mu Mujyi wa Kampala.
Ati “ Ubuzima bwari bugoye kuko marume ntiyamfataga nk’umuhungu we.”
Avuga ko ubwo yageraga i Kampala, yabaye umucuruzi w’inkweto zishaje nyuma akaza gushishikarizwa kwigisha ijambo ry’Imana ku muhanda n’uwitwa Joseph Sserwada wari pasiteri.
[penci_related_posts dis_pview="no" dis_pdate="no" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" withids="" displayby="recent_posts" orderby="rand"]
Avuga ko byari bigoye kandi ko ababariye nyirarume wamufashe nabi.
PML
Tanga igitekerezo