Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Afuganisitani yatangaje ko abantu batandatu bishwe undi umwe arakomereka mu gitero cyagabwe n’umuntu witwaje intwaro ku musigiti wo mu ntara ya Herat mu burengerazuba bwa Afuganisitani.
Amakuru dukesha www.france .fr ,avuga ko kuri uyu wa mbere saa cyenda z’umugoroba umuntu utaramenyekana yarashe abayisilamu bari mu musigiti wo mu karere ka Guzara mu majyepfo y’umurwa mukuru w’intara ya Herat.
Minisiteri Abdul Mati akaba n’umuvugizi wa leta yatangaje ku rubuga rwe rwa X ko “ muri icyo gitero haguyemo abasivili batandatu, umwe arakomereka".
Bwiza.com
Isangize abandi
Tanga igitekerezo