Amashusho ya Tiwa Savage ari kwikinisha yongeye gutuma abantu bacika ururondogoro nyuma y’uko uyu muhanzi ayatangajeho andi makuru mashya ariko ntiyakacyirwa neza n’abafana bayumvishe.
Ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Amerika, Tiwa Savage yavuze ko yishyuye abahanga mu Ikoranabuhanga (IT) ngo bahanagure burundu amashusho ye ari kwikinisha, aho yabasabye kuyakura muri Telefone z’abantu bari bayatunze bose ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zose yari ariho.
Aganira n’umunyamakuru Angie Martins kuri Power 105.1 mu Mujyi wa New York, Tiwa Savage yemeje ko byatangiye muri 2021 bitewe n’umusore bakundanaga, amashusho yabo atangira gukwirakwizwa kumbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Akimara kujya hanze, Tiwa Savage avuga ko yatangiye guhangayika no kugira ubwoba ko umuhungu we Jamali yayabona.
Tiwa Savage yavuze ko yishyuye umuhanga mu ikoranabuhanga kugira ngo asibe ayo mashusho muri Telefone ya buri umwe no kumbuga nkoranyambaga zose.
Yagize ati: ”Ubwoba natewe n’amashusho y’urukozasoni nafashe bwari uko umwana wanjye umunsi umwe ashobora kuzayabona. Nahise nshaka umuhanga mu ikoranabuhanga ngo abikureho byose haba muri Telefone z’abantu ndetse no kuri murandasi kandi ubu ntahantu na hamwe wayabona kabone n’ubwo waba warayashyize muri phone yawe”
Ayo magambo yatangajwe na Tiwa Savage yatumye abantu bamuha inkwenene bavuga ko bidashoboka ko umuntu yaza muri telefone yawe agasiba ibyo utunzemo. Benshi bamubwiye ko ibyo yibwira atari byo kuko hari benshi bakiyatunze nubwo Tiwa Savage ahamya ko nta hantu akiri.
Tanga igitekerezo