Michael Richard Jai White yavutse ku wa 10 Ugushyingo 1967, i Brooklyn mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umukinni wa Filimi, akaba n’umuhanga mu mikino njyarugamba.
Abenshi mu bakunzi ba Filimi zisobanuye mu Rwanda, bakunze kumwita Mukarage, biturutse ku musobanuzi wa Filimi, Nkusi Thomas wamamaye nka Younger[ Yanga ] warimuhimbye kubera ukuntu yirabura cyane.
Michael ubwo yari afite imyaka 10, yavuye mu mujyi wa Brooklyn yavukiyemo akurira mu wa Bridgeport, ahakomereza amashuri ye, ahakura impamyabumenyi mu 1985 mu kigo ‘Central High School’.
Filimi ya mbere yakinnye yitwa ‘The Toxic Avenger Part II, mu 1989, muri uwo mwaka kandi yakinnye n’igice cya gatatu cyayo.
Filimi ‘Blood and Bones’ benshi bamuziho cyane nka Mukarage, yayikinnye mu mwaka wa 2009, aho ku musozo wayo (Final) yakinnye akoresha inkota agakata ikaboko uwo bari bahanganye.
Mu mwaka wa 2018, uyu mugabo yasohoye filimi zirindwi zirimo Accident man, Triple Threat, Headshop,…
Michael yanagiye agaragara mu ndirimbo z’ibyamamare muri muzika, nka Your Love ya Nicki Minaj, I know whant you want ya Busta Rhymes afatanuje na Mariah Carey, Let’s Go ya Calvin Harris ft Ne-Yo,…
Michael yashakanye na Courtney Chatham babana imyaka itandatu, kuva mu 2005-2011, babyarana umwana umwe w’umukobwa witwa Morgan, uyu mugabo akaba yari asanzwe afite abandi bana babiri b’abahungu.
Mu mwaka wa 2015, Michael yaje gutangaza ko ari mu rukundo n’umunyamideli, Gillian Iliana Waters, muri Nyakanga uwo mwaka, bakora ubukwe, ibirori bibera muri Thailand, ku mugabane wa Aziya.
Michael yakinnye imikino njyarugamba nka Kyokushin, Taekwondo, Jujutsu, Shotokan, Tang Soo Do, Chinese martial arts, Okinawan kobudÅ , GÅ jÅ«-ryÅ«,…
Michael afite imikandara y’imikara irindwi muri ubu bwoko butandukanye bw’imikino. Yatangiye iyi mikino ku bw’inama yahawe n’umwana bari baturanye akiri muto, ubwo iwabo bari batuye mu mujyi wa Bridgeport.
[caption id="attachment_123616" align="alignnone" width="1280"] Michael atera umugeri ari mu kirere[/caption]
[caption id="attachment_123617" align="alignnone" width="1280"] White yatangiye imikino njyarugamba akiri muto[/caption]
[caption id="attachment_123618" align="alignnone" width="674"] White mu mwambaro w’abakaratika (Kimono) n’umukandara w’umukara[/caption]
Tanga igitekerezo