Abaturage bo mu Mirenge ya Bugesera bakirije Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi amaganya y’ibibazo byabo batigeze bakemurirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Murekezi ubwo yasuraga aka karere kuri uyu wa 17 Ukwakira, yakirijwe uruhuri rw’ibibazo by’abaturage bavuga ko bahugujwe amasambu n’abaturanyi babo abandi bakayahuguzwa n’abo mu miryango yabo nyamara ngo bagiye mu nkiko baratsindwa.
Aba baturage bongeye ho ko ibi babifata nk’akarengane bagiriwe.
Aba baturage babwiye umuvunyi ko abandi hose bahaburiye ubutabera ko bifuza ko urwego rw’umuvunyi rwabarenganura.
Umwe muri bo witwa, Rosette Dusengimana, ati "(...) urwego rw’umuvunyi ni rwo rwaturenganura kuko ahandi hose twahaburiye ubutabera(...)."
Umuvunyi Mukuru yavuze ko “Ibibazo basanze ahanini bishingiye ku masambu ndetse ko hari aho ubuyobozi bwagiye burangara mu gukemura ibibazo by’abaturage.”
Murekezi yavuze kandi ko icyo biyemeje bakurikije uturere bamaze kugeramo ubu bashaka gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guhugura abaturage mu bijyanye n’amategeko dore koa usanga ari ho hari ipfundo ryo gukururuka kw’ibibazo bitarangira.
[penci_related_posts dis_pview="no" dis_pdate="no" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" withids="" displayby="recent_posts" orderby="rand"]
Mu bindi bibazo abaturage bagaragarije umuvunyi harimo kuba badasobanukiwe n’aho bajyana ibirego byabo. Ibi bigatuma hari ababura ubutabera cyangwa se iminsi yateganyijwe yo kujurira ikabarangirana kuko batazi iyo babariza cyane ko hari n’abagaragaje ko bagiye bajyana ibibazo byabo ku muryango urwanya ruswa n’akarengane kandi atari mu rukiko bikarangira batabonye ubutabera.
Inkuru ya TV10
Tanga igitekerezo