Abanyeshuri bo muri amwe mu mashuri yo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko gahunda yo kunywa amata imaze amezi abiri itabageraho.
Ni mugihe mu mu mwaka wa 2015 minisiteri y’uburezi aribwo yatangije gahunda yiswe”inkongoro y’umwana “igenerwa abana bo mu mashuri abanza n’ay’incuke nibura inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe.
Ni gahunda iyi minisiteri yagaragazaga ko itanga umusaruro mu mitsindire y’abanyeshuri.
Radio 10 yageze mu bigo by’amashuri bigera muri 4 birimo Urwunge rw’Amashuri rwa Gihinga n’urwa Kavumu, bamwe mu banyeshuli bo mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, baranzwe no kuzunguza umutwe babajijwe niba baheruka amata.
Ku ruhande rw’abarimu, bavuga ko amata bemerewe na leta hamwe igihembwe cya 3 kigiye kurangira atabageraho.
Bavuga ko batazi impamvu iyi gahunda isa n’iyahagaze mu gihe abandi bbacyeka ko byatewe n’ibigo bitatanze raporo y’uko yakoreshejwe.
Dr Irene Ndayambaje uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) avuga ko n’ubwo iyi gahunda itari mu nshingano z’iki kigo ariko ngo hakwiye imikoranire n’ibigo bireba ngo iki kibazo kivugutirwe umuti,
Ati "Inzego zakorana zigakuraho imbogamizi ziri muri gahunda yo guha abana amata mu mashuri."
Gahunda yo guha abana amata mu mashuri mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2015. mURI Mutarama 2019 ni bwo minisiteri y’uburezi yavuze ko abana bo mu mashuri y’incuke ,abanza n’ayisumbuye bazajya babona nibura igice cya litiro y’amata bigizwemo uruhare n’ibigo bigamo.
Iki gihe abanyeshuri bagombaga kunywa amata banganaga na miliyoni 3 n’ibihumbi bisaga 600.
Ibi bivuze ko hakenewe litiro miliyoni 1 n’ibihumbi bisaga 800 mu gihe umukamo ku munsi mu Rwanda ungana na litiro zisaga milliyoni 2 nkuko bigaragara muri raporo y’imiturire n’imibereho by’abanyarwanda mu mwaka wa 2016/2017.
Ibi byaba bisobanuye kandi ko abanyarwanda basigaye bangana na milliyoni 8 basaranganya amata angana na litiro zisaga ibihumbi 450 gusa.
[penci_related_posts dis_pview="no" dis_pdate="no" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" withids="" displayby="recent_posts" orderby="rand"]
Ni gahunda bamwe bakunze kuvuga ko bayibona nk’ifite imbogamizi zirimo kuba umukamo w’amata ukiri muke , ariko no kuba bamwe mu mashuri y’incuke nabo mu myaka ya mbere y’amashuri abanza gahunda” y’inkongoro y’umwana “itabageraho bishobora kuba igisobanuro.
Tanga igitekerezo