Maj. Gen. Gregory Mugisha Muntu wavukiye mu Karere ka Ntungamo mu gihugu cya Uganda, asobanurwa nk’umunyapolitiki n’umusirikare ugendera ku mahame kandi udapfa kunyeganyezwa. Ibi bikaba bisobanurwa n’icyemezo yafashe ajya gufatanya na NRM (NRA), yayoborwaga na Museveni mu 1982, mu rugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Milton Obote bikarakaza ababyeyi be bari inshuti za hafi za Obote.
Ababyeyi ba Mugisha Muntu, Enock Ruzima Muntuyera na Aida Matama Muntuyera kuba bari abizerwa ba perezida Obote ndetse bakaba abakozi muri guverinoma ye byatumye akurira mu buzima butari bubi.
“ Perezida Obote yari azi General Muntu neza. Yakundaga kubaza icyo Gregory yashakaga ndetse akibaza impamvu yabaye inyeshyamba ,” uwo ni umwe mu bahoze mu gisirikare cya Uganda. Se wa Mugisha nyuma yaje gupfa we ari mu ishyamba ndetse ntiyigeze abasha kumushyingura.
Mu gihe intambara y’ishyamba ya NRM yari irimo iratangira muri Luweero, Gen Muntu yarakomeretse, maze mu ibanga ajyanwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kisekka, biri hafi y’Isoko rya Kisekka muri Kampala, ngo abe ariho yivuriza.
Ngo yavuwe n’umuganga wari icyitso cy’inyeshyamba wakoraga muri ibi bitaro nyuma asubira mu ishyamba amaze gukira.
Gen Mugisha Muntu yari mu itsinda rimwe na ba Maj. John Kazoora, Maj Gen Benon Biraaro, Lt Gen. Henry Tumukunde, Dr Kiiza Besigye na Gen David Sejusa, bivugwa ko binjiye mu gisirikare ku mpamvu za politiki ndetse bakaba barakomeje kugaragara nk’abakinnyi b’ingenzi mu mateka ya politiki ya Uganda.
“ Aba basirikare bari abanyapolitiki uhereye mu ntambara ya NRA. Ntabwo ari abasirikare b’umwuga ,”uyu ni umwe mu ba colonel ba UPDF utarifuje ko amazina ye ajya ahagaragara nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.
Mu gihe cy’intambara ndetse na nyuma yayo, Gen Muntu yakoraga mu butasi kugeza mu 1989 ubwo yagirwaga umugaba wa NRA, kuri ubu yahindutse UPDF.
Mu butasi bwa gisirikare yari ayoboye abantu barimo, Perezida w’u Rwanda kuri ubu, Paul Kagame, wari umuyobozi wungirije. Gen Muntu yaje kujya gukomeza amasomo ya gisirikare mu Burusiya mbere yo kuba komanda wa division ya 4 muri Gulu. Perezida Museveni yaje kumuzamura mu ntera amuvana ku ipeti rya Colonel amugira Maj. General asimbutse ipeti rya Brig. Gen. ndetse amugira umugaba w’ingabo.
Sgt Tom Gitta, wasezeye mu gisirikare mu 1999 nyuma yo kukimaramo imyaka 17, avuga ko Gen Muntu atareberaga ikinyabupfura gikeya bikaza kumukururira abanzi muri UPDF.
Uyu ati: “ Niwe wahagaritse Kateebe mu gisirikare. Abasirikare badafite disipuline barahagarikwaga mu gisirikare bituma adakundwa mu gisirikare ,”
Nyuma y’umwaka umwe agizwe umugaba mukuru wa NRA, abasirikare b’Abanyarwanda nibwo batorotse batangiza urugamba rwo kubohoza U Rwanda mu 1990.
Ibi ngo byasize icyuho mu gisirikare bituma intambara mu majyaruguru y’igihugu no mu burasirazuba itinda. Yaje kuvanwa ku mwanya w’umugaba w’ingabo mu 1997 asimbuzwa Gen. Jeje Odongo.
Ubwo yirukanwaga, Gen Muntu yavuze ko yari yajyanye umuryango we muri Pariki y’Igihugu ya Murchison kuruhuka.
Mu kiganiro yigeze guha Daily Monitor mu 2012, Gen Muntu yavuze ko ari bwo bwa mbere yari afashe akaruhuko kuva mu 1989 ubwo yagirwaga umuyobozi w’ingabo. Nyuma yo kwirukanwa Gen Muntu akaba yarahise asohora itangazo rya politiki ryagaragaje ko yaba arimo gutandukana n’uwari umuyobozi we, Yoweri Museveni.
Mu 2008, yaje guhatanira kuyobora ishyaka FDC (Forum for Democratic Change)ahanganye na Kiiza Besigye aratsindwa, ariko mu 2012 aza kubasha gutsinda amatora agirwa perezida wa FDC.
Mu 2017 nibwo yavuye ku buyobozi bwa FDC atsinzwe na Patrick Amuriat, abayoboke be nyuma bashinja Kiiza Besigye kumugendaho ari nabwo hatangiye kumvikana amajwi imbere mu ishyaka amusaba gushinga irindi shyaka.
Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 25 Nzeri 2018 nibwo Gen Mugisha Muntu yatangaje ko yitandukanyije n’iri shyaka rya FDC avuga ko agiye gushinga irindi, hakaba hategerejwe ko kuri uyu wa kane, itariki 27 Nzeri aza gutangaza birambuye gahunda afite mu minsi iri imbere.
Tanga igitekerezo