Mu igitabo cya Yosuwa igice cya mbere k’umurongo wa karindwi (Yosuwa 1:7) Imana yahaye Yosuwa itegeko mu buryo bworohereje imubwira iti “ icyakora ukomere ushikame cyane kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse.
Ntuyateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
Igihe Imana yaturemaga, yaduhaye ubwenge ndetse n’ ubumenyi. Kubera ibyo dushobora ku menya ndetse no gusobanukirwa. Yaduhaye amarangamutima ( the ability to feel or sense)ndetse iduha no kugira amahitamo yo kuba twakora ikintu dushaka( the ability to make chooces).
Hamwe nibyo, iyo Imana itubwiye ibyo ishaka ko twayikorera nibyo nakwita kuduha itegeko. iryo tegeko rigasimbura kwa gukora ibyo dushaka yaturemanye atari uko amarangamutima yacu adusaba.
Ariko kuko yaduhaye uburenganzira bwo guhitamo icyo dushaka, duhitamo gukora ibyo yatubwiye cyangwa ntitubikore.
Igihe cyinshi amarangamutima yacu agira ingufu kuri twe kubera ibyo tugafata umwanzuro kubera ingufu z’ amarangamutima yacu, ubwoba, ibitunezeza cyangwa ibyo dukunda. Ariko nabwo akenshi hari igihe dufata umwanzuro wo gukora ibintu byiza, tugatinya gukora ibitari mu ubushake bw’Imana bitewe no kuyubaha. Mu gihe nta gushishikarizwa n’amarangamutima yacu twagombye gushyira mu ibikorwa ibyo Imana itubwira.
Iyo usomye igice cyo k’ igitabo cya Yosuwa igice cya mbere umurongo wa 6 usanga iryo tegeko Yosuwa yahawe ryo gukomera akashikama riboneka inshuro 4 bivuga ko ntakintu tuhombaga gukora kubw’ubushake bwe cyangwa amarangamutima ye.
Abenshi muri twe turategereza kugeza igihe twumva dushaka gukora ikintu kandi tukanagikora mu inzira zuko tubyumva . Igihe Imana yabwiraga Yosuwa yaramubwiye “ Ntazi uko wiyumva kandi ndazi ko witeguye gukurikira Mose ariko muri wowe wiyumvamo intege nke, ndetse no kuba by’ amashuri ufite gushidikanya, ubwoba ndetse n’ umutekano ariko Komera ushikame. Iryo ni itegeko ( That’s a command) rimubwira “ ukomere ushikame “ Imana ikaba yarashatse ku mubwira ko imbaraga ze zigomba kuba zishingiye ku amasezerano yayo, Imigenderanire yiwe nayo. Ryari itegeko rijyanye ni ubushake bw’ Imana atari k’ ubushake bwa Yosuwa.
Bishaka kuvuga ko agomba kubanza kumvira Imana , amarangamutima ye akaza nyuma. Muri Matayo 5:44 Yesu yaravuze ati” Ariko jyeweho ndababwira nti mukunde abanzi banyu, mubasabire ababarenganya” iryo naryo ni itegeko “GuKunda”.
Gukunda Igihe cyose riba ari itegeko. Ni ikintu ukorana n’ amarangamutima. Ni ikintu umuntu agomba gukora atari uko bimujemo ahubwo agomba kubikora kuko aribyo Imana imushakaho. Dusabwa n’ Imana gukunda uwo twashakanye, abana bacu Imana yaduhaye ndetse n’ abandi bantu.
Ariko rimwe narimwe usanga tubanza gutegereza ko bituzamo cyangwa tugategereza ko urwo rukundo rubanza kutwuzura mbere ko tubakunda. kubakunda n’ ikintu tugomba gukora.guhora twumva amategeko 4 Imana idutegeka muri icyo gice 5:44 mu ubutumwa bwiza bwanditswe na Matayo. Ukunde abanzi bawe, ubabere umugisha, ubakorere ibintu byiza kandi ubasabire ( ubasengere). Ibyo byose dushobora kubikora. Dushobora gukunda, dushobora kubera abandi umugisha, dushobora gukora abandi ibintu byiza ndetse no kubasengera. Dushobora gukora ibyo bintu mu migenderanire n’ abandi bantu tudakoresheje amarangamutima kubera ibyo gukunda ni ikintu gikwirire gukorwa.
Mu ubutumwa bwiza bwa Matayo igice cya 22:39 Yesu yongeye aravuga ati” n’ irya kabiri naryo ngiri”. Ukunde mugenzi wawe nk’ uko wikunda”
iri naryo ni itegeko. Yego usanga twikunda ubwacu, tukitekerezaho ubwacu gusa, tukiyitaho gusa. Ariko Imana yo iratubwira ko ibyo twikorera twe ubwacu twagobye kubikorera n’ abaturanyi bacu cyangwa bagenzi bacu. Ariko ikibazo dukunze kugira ni ukuntu twakunda abantu tudashaka kwumva tudakunda. Muri Mariko 3:3-5 hatubwira ko hari umunsi umwe Yesu yinjiye mu urusengero abwira umuntu wari ufite ukuboko kunyunyutse aramubwira ati: Haguruka uhagarare mu abantu.
Irindi jambo Yesu yabwiye uwo muntu “ Rambura ukuboko kwawe” kubera imyaka n’ imyaka uwo mugambo yaramaranye icyo kibazo yahombaga gushidikanya akavuga ati “ ntabwo nakwirushya ndambura ukuboko kwanjye ntacyo bishobora gutanga, kuki unsaba gukora ibintu ntashobora gukora. Ariko Yesu aramubwira ati “ rambura ukuboko kwawe.
Ariko ni byiza kugira ubushake mu gukora ibyo Imana idutegetse kuko ari Imana yacu, umuremyi wacu. Maze ugafata umwanzuro wo kubishyira mu ibikorwa bitarebye uko tubyumvamo, iyo dutangiye kubishyira mu ibikorwa duhabwa ubushobozi ndetse amarangamutima meza ijyanye n’ubushake bw’ Imana. Igihee uwo mugabo yarambuye ukuboko kwe cyari igikorwa atar yigeze akora mu igihe ,cyashize akaboko ke kahise gakira’ maze atangira guhimbaza Imana no kuyishima. Amarangamutima ye yagenzurwaga n’ igikorwa cyo gushyira mu ibikorwa ibyo yari ategetswe.
Muri aka kanya reka rwibaze ikibazo: wizera ko Imana ishobora ku kubwira ibintu utashobora gukora? Abantu benshi mu ibanga ryabo bizera ko Bibliya yuzuyemo amategeko akomeye kuyashyira mu ibikorwa. Ariko Imana ntabwo ari ko imeze.
Muri Yohani 15 igihe Yesu yabwiraga umugabo ngo nabyuke maze yikorere ingobyi ye, yari amaze imyaka 38 aryamye aho abandi baza aho ku mazi aho i Bethesda bagakira bakagenda bigatuma yiheba ndetse no gucika intege iyo atabikora ntabwo yari gukira.
Iyo itegeko rije cyangwa ikintu cy’ukuri dusabwa kubikora. Iyo uwo mugabo avuga ati “ ntabwo ndi kubyiyumvamo uyu munsi. Uyu munsi ntabwo ari umunsi wabyo kuri njye muri iki cyumweru. Ntabwo yari kuba yumviye amategeko ariko yahisemo kumvira bitangiriye mubitekerezo bye ndetse no mu mutima we mu kubikora. Yari afite ubushobozi bwo kubikora kuko Imana iteganya imbaraga n’ubushobozi kubo iha itegeko gukora ikintu runaka.
Ikibazo tugira ni uko twicara tugatangira gutanga impamvu runaka. Hari n’abashinzwe Counseling batubwira ko biterwa n’ababyeyi bacu mama cyangwa Papa ntabwo batubwizaya ukuri gushingiye ku ijambo ry’ Imana ryo kumvira ibyo Imana idusaba, gukora ahubwo bishingiye k’ uburenganzira bwa buri muntu bwo kwikorera ibyo ashaka, maze mubuzima twahura n’ingaruka yuko kutumvira cyangwa kubaha maze tugatangira kuvuma ababyeyi bacu cyangwa uwo twashakanye bitewe ni uko turiho cyangwa kuba tutarumviye ibyo badutegeka cyangwa badusabaga gukora. Ariko ikintu kimwe kigize ukubaha ni ukubishyira mu ibikorwa. Yesu yabwiye uwo mugabo ikintu atashobora gukora.
Abantu dukunze kudakoresha umwanya mwiza tubonye wo gukora ikintu kingira kamaro , ariko igihe cyose turavuga nti dushobora kubikora. Igihe cyose wishyizemo ko ushobora gukora ikintu runaka uragishobora kandi mugihe nabwo wumva ko utagishobora bikubera gutyo.
Igihe cyose wumva ko nta ntege ufite nabwo izo ntege urazibura. Turavuga duto” nabigerageje ubushize biranga cyangwa ntabwo nzi uko nabikora, iki kigeragezo sinshobora kugishobora, sinshobora ku cyihanganira. Ariko Imana yo ikavuga iyo” kora icyo kintu udashobora gukora, gikore kuko mbikubwiye kubikora. Kuba mbikubwiye kubikora bisobanura ko “ wabishobora”ariko nabwo niba ubishaka. Igihe uzaba utangiye kumvira uzabohoka kandi uzahita ubona imbaraga zo kurangiza ibyo Shaka.
Undi aravuga ngo sinabishobora kuko nabigerageje ubushize ndetse nagerageje kujya kwa Pastor wanjye mbimubwiraho ntiyashoboye kumfasha , nagiye kuri counselor w’ abashakanye ntabwo yashoboye kumenya icyo nakora nagiye kuri Psychologist ndetse no kwa Psychiatrist ntibashoboye kumfasha. Yewe nagerageje kubaturanyi banjye ndetse n’ Umuryango wanjye bo ibyo babwiye ni agahoma munwa kuko ubwanjye natahuye ko banshuka. Nirukankiye kuri bamwe b’ abakuru b’ itorero ntabwo bamenya ibitagenda kuri njye. Nyuma nza kuvuga ko ngomba gufata umwanzuro ko kubabandi bantu bishoboka, biragendera neza bakava mu ikigeragezo bakabona intsinzi. Imana ikabafasha, ariko kuri njye ntiyabinkorera.
Ariko umva Yesu aravuga “ Rambura akaboko kawe arongera kuwundi muntu ati” Haguruka” kora icyo utashobora gukora kuko mbikubwiye” mu gihe uvuze mu mutima wawe uti “ kubw’ ubuntu bw’ Imana ngiye kubikora “ uzabasha kubikora”
Hari ijambo ryanshimishije ubwo Yesu yari amaze kubwira uwo mugabo guhaguruka, maze kubikora yongeye aramubwira Fata uburiri bwawe utahe. Ubwo buriri yagendeyemo imyaka 38 ako kanya nawe arabuheka. Ntabwo yongere kugenda mu buriri nk’ibisanzwe. Yagendesheje amaguru ye.
Abenshi muri twe mu mibereho yacu tubaho turi mu buriri ndetse tutari muburiri bitewe n’ amagambo tuvuga. Dutsindwa n’ ibikorwa byacu, imico yacu ibyo twimebyereza, ndetse n’imyitwarire yacu.
Ariko mugihe cyose Imana iba iri gukorana natwe, usanga bigenda neza undi mwanya tukabizambya, tukavuga ni byo Mwami reka tubikore, hashira icyumweru tukongera tukisubirira muri bwa buriri kandi ku ibintu bimwe. Mukanya gato twasoma ijambo ry’ Imana, twakumva ubuhamya bw’umuntu runaka cyangwa tuvuye gusenga twafashijwe tukongera tukagerageza kutumvira ibyo Imana itubwira bwa buriri tukabuhagurukamo.
Yesu yabwiye uwo mugabo Haguruka ugendesheje amaguru yawe kandi ntuzongere gukenera uburiri ukundi. Itegeko rya Yesu ni ukubyuka, ugafata uburiri bwawe kandi ukijyana ( ukagendesha amaguru yawe) ni kimwe natwe kubaha ni ugushyira mu ibikorwa ntabwo ari mu magambo, gusenga, kubitekekerezaho Ahubwo ni ugushyira mu bikorwa.
Twibuke ko iyo wubashye icyo Imana ikubwiye mu nzira y’inyigisho wigishijwe cyangwa mu ijambo ry’ Imana wasomye uzagira imbaraga. Imana izaguha imbaraga kandi uzarangiza neza ibyo yagusabye gukora byose, ishaka ko mu gihe uyubashye uhinduka umuntu ubishyira mu ibikorwa.
Imana idufashe.
Rev./Ev. Eustache
Tanga igitekerezo