Umwuka utari mwiza ukomeje kuvugwa mu Itorero ADEPR-PCIU rya UGANDA, aho uwayoboraga uru rurembo yafunzwe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda bikaza gutuma bamwe mubo bayoboranaga bitandukanya n’itorero rya ADEPR, aho kuri ubu nyuma yo kurekurwa Rev. Ntakirutimana Theoneste , yirukanye bamwe mu bavugwa ko bigumuye kuri ADEPR nabo bamusubiza ko nta burenganzira abifitiye .
[caption id="attachment_133741" align="alignnone" width="631"] Icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Uganda cyo kurekura Rev. Ntakiritimana na mugenzi we, Assimwe Appolinaire bafatanwe[/caption]
Umuyobozi w’ururembo rwa ADEPR muri Uganda, Rev.Ntakirutimana Theoneste yatangarije bwiza.com ko ubu yafunguwe ari iwe mu rugo no mu kazi k’itorero nyuma yo gufungurwa n’izego z’ubutasi za Uganda, nyuma yuko uyu muyobozi yari yarashimuswe ku ya 28 Weurwe 2019, akajyanwa n’izego z’umutekano za Uganda ( CMI) zikamufungira ahatazwi mu gihe cy’iminsi 45.
Ati "ADEPR-PCIU ihagaze neza n’abakristo bameze neza nubwo nagize ibyago nkajyanwa n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) nkahamara iminsi 45, ndi muri gereza nari mpfutswe mu maso ntotezwa, icyo gihe nafunzwe habaye icyuho cyateye bamwe mu bashumba b’uturere gukoresha inama yo kwigumura bagashinga itorero ryabo bava mu iryacu PCIU/ADEPR (Pentecote Church International Uganda) nkuko babyigambye, mu inyandiko bandikiye ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu Rwanda ko bafashe icyemezo cyo gukora ukwabo bakigenga bitwaza ko byakuruwe n’ibibazo byari bihari ubuyobozi bw’iri torero mu Rwanda bukabyirengagiza
Ibaruwa banditse
Rev.Ntakirutimana Theoneste yakomeje avuga ko abigumuye bashinze itorero ryabo bise PCIU , nabo agifungurwa itorero ryahise rifata icyemezo cyo kubahagarika kuri ubu bakaba batakiri Abapasiteri b’itorero rya ADEPR. Amakuru akomeje kuvugwa kandi ko aba bahagaritswe nabo banze uku guhagarikwa n’itorero .
Uyu mu pasiteri kandi akomeza avuga ko yafunzwe ku kagambane kabo bakoranaga kuko yafunzwe ashinjwa kuba akorana na ambasade y’u Rwanda, gukorana n’ abasirikare bakuru b’u Rwanda, guhabwa inkunga na Leta y’u Rwanda mu gukurikirana abakorana na Gen.Kayumba Nyamwasa, muri ibi byose byamubayeho aratunga agatoki Rev.Singirankabo wayoboraga Paruwase ya Mitiyana ku kuba inyuma y’ibi byose ariko akamusaba kureka kugumura abakristo no kureka gukomeza gukoresha kashe y’itorero mu nyungu ze kuko ubwo biyimikaga bakoresheje kashe ya ADEPR-PCIU UGANDA basubiza ibaruwa yabahagarikaga ku inshingano bakoresheje kashe yabo ya PCIU.
[caption id="attachment_133732" align="alignnone" width="713"] Rev. Singirankabo ushinjwa gushimuta itorero[/caption]
Ibaruwa ibahagarika
Muri uku kwanga guhagarikwa n’itorero , mu ibaruwa bwiza.com ifitiye kopi isubiza uguhagarikwa kw’aba bapasiteri , mu itangazo ryashyizweho umukono na Rev.Singirankabo Jean de Dieu uhagarariye uruhande rwigumuye ku itorero dore ko ubu bahinduye izina ry’itorero bahakana ko ihagarikwa bakorewe na Rev. Ntakirutimana Theoneste bataryemera kuko atariwe uhagarika abashumba .
Ibaruwa isubiza
Ku murongo wa telephone, bwiza.com yashatse kumenya icyo abigumuye kuri ADEPR babivugaho, Rev. Singirankabo Jean de Dieu uyoboye PCIU abajijwe ku bivugwa n’icyamuteye gufatira ADEPR -PCIU Uganda n’ibikorwa byayo byose no guhindura izina, yatangaje ko n’ubundi bari basabye kwigenga mbere aho kuba ishami.
Ati"twasabye kwigenga uhereye mbere ntitube ishami ahubwo tukaba itorero ryigenga mu gihugu no mu cyaro hose, rikisangamo Abagande aho kuba munsi y’ubuyobozi bwo mu kindi gihugu, kandi ko imitungo ari iy’itorero kuko twarigumanye nkuko abaseduwa barisize mu Rwanda bakarisigira Abanyarwanda batabanje kubishyuza.”
Nubwo byinshi yabigize amabanga yavuze ko mu minsi irindwi baraba babonye ibyangombwa by’itorero kandi ko aho bizaba ngombwa azayoboka amategeko. Ni mu gihe kandi na Rev.Ntakirutimana nawe avuga ko bazitabaza ubutabera.
Ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bwo bwemeza ko ururembo rwa ADEPR -PCIU rukomeje gukora abakristo baratekanye naho abigumuye babikoze ku bushake bwabo kandi ko gushinga idini ryabo bakaryita nuko bashaka ari ibyabo, “naho kujyana ururembo rwacu ruri Uganda ntabiriho ni nko kwikirigita ukisetsa”
Mu kiganiro umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephraim yagiranye na VOA we yavuze ko gushaka gusahurira mu nduru no gukekwaho ubutasi ku bayobozi n’abayoboke ba ADEPR Ururembo rwa Uganda ari bimwe mu biri kuzana umwuka mubi hagati y’iri torero na ADEPR yo mu Rwanda.
Rev. Karuranga yagize ati, “Ni agatsiko k’abari bafite inyota yo kuyobora, babonye umuyobozi wabo afunzwe bifuza ko bakwitandukanya n’abo mu Rwanda bo bumva ko bagomba guhita bayobora iri torero. Hariyo komite yacu; abayobozi twishyiriyeho kandi icyo tuzi neza ni uko atari abakirisitu ni agatsiko kishakira ubuyobozi gusa kandi ntitwakwirengagiza ko no hakurya mu gihugu cya Uganda hari abatumva ubuyobozi bwo mu Rwanda neza.”
Yagize ati, “Abatotezwa muri Uganda bari mu itorero ryacu ngo baba bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda bikabazanira akaga kimwe n’abandi banyarwanda bose. Abari muri ako gatsiko nibo babatanga abatemeye kuyoboka urwo ruhande bariho rw’umwanzi w’igihugu bakabashinja ko ari intasi”.
Kugeza ubu haribazwa amaherezo y’iri hangana mu gihe abayobozi ba ADEPR bitabashobokera kwambuka ngo bajye Uganda gukurikirana iki kibazo nyamara abatangaje ko begukanye ADEPR PCIU ariho batuye.
Clement Bagemahe
Tanga igitekerezo