Soma 2 Ingoma 20:1-22
Uyu ni umunsi wanyuma wa Seminar tumazemo hafi icyumweru cyose,
twabonye uburyo Imana yihutira gutabara mu ibibazo byacu, ikabigenzura umunota ku umunota kuko Ari Imana y’ Inyembaraga kandi ikaba ari nini kurusha ibibazo byacu.
Mu amasomo twagiye tubona mu minsi ishize twabonye ko nta mpamvu yo gucika intege kuko Imana igihe cyose iba ishaka ko tuyishaka muri ibyo bibazo byacu kandi tukanizera ko Imana yacu idukunda yaduhaye intsinzi y’ Ibibazo byacu.
Uyu munsi ndagira ngo nguteremo imbaraga zo gutangira gushima,
mu ukwizera ko, yadutabaye mu ibibazo byacu ni ubwo ibisubizo bitaragararira amaso y’ imibiri yacu.
Ariko mu mitima yacu twumva ko Imana yagize icyo yakoze bitewe niyi Seminar tumazemo iminsi itari mike.
Reka twongere turebere hamwe uburyo umwami Yehoshafati yatangiye gushima Imana ndetse n’ abaturage bi igihugu cye,
nubwo abanzi babo bari bagifite umugambi mu bisha ndetse banabazurutse kugira ngo babatere.
Bibliya itwereka ko umwami amaze gupimisha amaso y’ umubiri akabona abanzi babo bakomeje umugambi mubi ubwo yagendaga abona amakuru biri mwanya ko bari gusuka ingabo nyinshi ku imipaka y’ Igihugu cye .
Yaricaye maze aravuga ati
“HAPA HAKUNA MCEZO”
Reka negera abaturage maze mbabwire dukore amasengesho yo kwiyiriza.
Abantu barateranye basenga Imana biyiriza ubusa kuko bari baziko kuri icyo kibazo bakeneye ubufasha bw’ Imana.
Ndagira ngo kwibutse ko izo ngabo zari zarabazengurutse ku imipaka y’ igihugu cyose.
Iyumvishe iyo picture uko imeze:
Tekereka uhanganye n’ ibibazo by’ umuntu wawe urwaye ndetse ageze kure ubona byarangiye aho kugira wirukire kwa muganga
ugahitamo kubanza gupfukama maze ugahamagara Imana Kugirango igutabare mbere yo gukora ikindi kintu cyari cyose.
Tekereza uhanganye n’ ikibazo cyo kubura akazi, ikibazo cy’ inzara iwawe, ikibazo cyo kubura ikode kandi nyiri nzu yaguhaye amasaha 24 ukaba wamuviriye mu inzu kandi ntahandi ufite Ushobora kwimukira,
Tekereza uhanganye n’ ikibazo cyo kubura ubwishyu bw’ amafranga wagujijwe na bank cyangwa indi association kandi bari (ready )yo kuza guteza ibyawe watanzeho ingwate,
Tekereza igihugu cyawe( niba ariko icyifuriza amahoro ) cyugarijwe n’ abanzi,
nkuko bari bugarije igihugu cya Yuda cy’ umwami Yehoshafati, bagasenga biyiriza ubusa mbere yuko ushinzwe gutanga
“ORDER “
y’ urugamba ntacyo arakora kandi binoneka ko umwanzi yarangije kubazunguruka.
Ijambo ry’ Imana ritubwira ko nubwo byari bimeze gutyo barasenze kandi Imana irabavugisha maze ihita,
Yubaka ikintu gikomeye mu mitima yabo nakwita
“UKWIZERA “
bituma bumva ko intsinzi bayibonye n’ ubwo itabonekeshwaga n’ amaso y’ umubiri.
Nshuti y’ Imana niba uzi neza ko mu ikibazo cyawe hari icyo Imana yawe yavuganye nawe cyangwa hari icyo yubatse mu mutima wawe,
ukaba wumva muri wowe ukwizera kudasanzwe kuri icyo kibazo nubwo bitaboka hanze.
Nyumva mukundwa n’ Imana
“ RYAMA USINZIRE”
Kuko Imana yawe ari Imana itabeshya. Imana isohoza amasezerano.
Ubwo Imana yari imaze kubaka ukwizera muri bo bavuye muri ayo masengesho barataha.
bageze mu ingo zabo bakomeje
kwikorera ibyo bari basazwe bakora,
bararyama barasinzira.
Kandi bazi yuko abanzi babo bakibazurutse.
Ku umurongo wa 20 haravuga hati
“ngo bukeye bwaho bazinduka kare mu igitondo, barasohoka bajya mu ubutayu bw’ i Tekowa. Bagisohoka Umwami Yehoshafati arahamagara avuga ati
“ NIMUNYUMVE BAYUDA, NAMWE ABATUYE I YERUSALEMU, NIMWIZERE UWITEKA IMANA YANYU MUBONE GUKOMEZWA, MWIZERE N’ ABAHANUZI BAYO MUBONE KUGUBWA NEZA.”
Muri iki gihe ni abantu bake bagira ukwizera kumeze gutyo
Ukwizera kumeze gutyo Yona yaragufite ubwo yarari mu ubwato ari guhunga Imana ngo itamutuma i Nineve aho yahombaga kujya kuburira abantu baho ngo bihane.
Ubwo ubwato bwahuye n’ umuyaga mwinshi bugashaka kuzika abantu bahangayitse,
Umwana mwiza Yona yariryamiye akubita igitotsi karahava ndetse atangira kugona.
Umva uko bamukanguye bamubwira
“ Niko sha, kweli kabisa urasinziriyedufite ibabazo bingana gutya.
Ariko birashoboka ko hari ikibura mu bwenge bwawe kuko ubuzima bwawe ntacyo bukubwiye.
Nawe arabasubiza ati” Sorry, ariko reka mbahe umuti wabyo
Ngaho se sha.
Ariko utaratubwira umuti wabyo Ushobora kutubwira Imana yawe wizera?
Yona arayibabwira.
Baramusubiza bati “ Ngaho se shobu...(ja)tubwire uwo muti?
Arababwira ati “ Ni mujyugunye mu mazi ni ibyanjye byose murabona amahoro.
Maze batangira kuvugana bagira bati “
Aka kagabo ntikeneje mu mutwe wako kabisa tukajungunye mu mazi nkuko kabivuze cyangwa tukihorere?
abandi bati
“ Tupa mbali “
Ubwo bajugunya Yona mu mazi urufi ruramumira rujya kumuruka aho Imana yashakaga ku mutuma, bityo abari mu bwato babona kubona amahoro.
Yona yari azi ko ntacyo ashobora kuba kandi yari azi impamvu yabyo anazi nicyakorwa kugira ngo Amahoro aboneka aho.
Igihe kimwe Yesu nawe yarari mu bwato ari kumwe n’ abigishwa be
Umuyaga ushaka gutuma ubwato burohama.
abigishwa be barwana n’ icyo kibazo baracoka. Yesu muri uwo mwanya yararyamye ari kuruhuka,
ariko yarazi neza ko ubwato budashobora kuzika.
Hari ikintu cy’ ukwizera kiba mu muntu mugihe usengera ikintu runaka, Imana iguha,
ukumva ko wasubijwe nubwo hanze utabona icyo gisubizo
ariko muri wowe ukumva ufite amahoro adasanzwe maze guhangayika wari ufite kukarangira. Mu gihe utabona ibitotsi uryamye uwo munsi ukaba wasinzira neza kandi hanze ibibazo biboneka ko ari ibibazo.
Reka tugaruke ku inkuru yacu , umwami n’ abantu be bararyamye barasinzira aho mu ubutayu kandi ntabwo umwami yigeze gupanga ingabo ze,
ahubwo Bibliya itubwira ko yari yapanze abaririmbyi be kugira ngo batangire gushima Imana kubwo yabahaye intsinzi nubwo urugamba rwari rutaratangira.
Ni uko abana b’ Imana beza batangira kwohereza amasasu yo mubwoko bwa amakorasi agezweho kandi afite amavuta avuye mu ijuru karahava nko muri iki gihe navuga nk’ ikorasi ivuga uko Imana yarinze Daniel mu ubwobo ry’ Intare ko ariko izaturinda hamwe n’ abayobozi bacu.
Aho abayuda batangiye kuririmba barakomeza baririmba bongera basubiramo. ( soma umurongo wa 22)
Muri uko guhimbaza no gushima Imana nibwo Imana yarekuye intsinzi igaragarira amaso y’ umubiri abanzi babo ubwabo basubiranamo baramarana.
Nshuti yanjye birashoboka ko ufite ibibazo, ibigeragezo, intambara zigiye zitandukanye kandi umaze igihe ubisengera ariko ukaba utarabona ibisubizo byabyo, ariko mu mutima wawe ukaba wumva ufite amahoro, azanwa no kwizera ko Imana iri kubikorera akazi ndashaka ku kubwira ko icyo ari ikimenyesho cy’ uko Imana yawe yagusubije kubera iyo mpamvu tangira
“ufungure umunwa wawe maze utangire ushime Imana yawe.”
Birashoboka ko iyi Seminar yari icyo igufashije mu ibibazo wari ufite maze ukumva hari ikindi kintu cyubatswe mu mutima wawe bikakwinjiza mu ukwizera kudasanzwe ko Imana yawe yagusubirije muri izi nyigisho za Seminar kandi ukumva ko guhangayikishwa nibyo bibazo byashize muri wowe.
FUNGURA UMUNWA WAWE UTANGIRE USHIME IMANA.
Birashoboka ko hari inkuru mbi yumvikanye ko hari abanzi b’ igihugu cyawe bashaka kugitera ariko kugisengera no guhumurizwa n’ abo Imana yahaye ku kiyobora,
maze ukumva mu mutima wawe ko Imana igomba kubagira nk’ uko yagize abanzi b’ umwami Yehoshafati n’ Igihugu cye.
“RYAMA USINZIRE KANDI UFUNGURE UMUNWA WAWE USHIME IMANA “
Witegereza kubanza kubirebesha amaso yawe y’ umubiri kuko UKWIZERA kwawe kwarangije kubibona . Ukwizera ni ukubona ibintu bitaragaragara.
ukwizera gushobora kuguha ikintu amaso yawe atarabona.
Nongere nsubiremo:
“TANGIRA GUSHIMA IMANA “
Imana iguhe Umugisha..!
Iyi Seminar mwayihabwaga na
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL
(NEMI)
Email: estachenib@yahoo.com
+14128718098( WhatsApp)
Tanga igitekerezo